Amakuru aheruka

Basabye ko inyandiko za Musenyeri Kagame ziyongera ku rutonde rw’amasomo mu mashuri

Published on

MUHANGA/KABGAYI: Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Philosophie, Umuyobozi w’Inama y’abepiskopi Gatolika  mu Rwanda akaba  n’umushumba wa Diyosezi ya Butare Musenyeri Philippe Rukamba yavuze ko ibitabo n’inyandiko Musenyeri Kagame Alexis yasize yanditse byanozwa kugira ngo abanyeshuri bazajye babyifashisha mu masomo biga.

Umuyobozi w’Inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n’umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko inyandiko n’ibitabo uyu musizi n’umwanditsi yasize bikwiriye kwigwa.

Musenyeri  Philippe Rukamba wari umushyitsi Mukuru muri uyu munsi mpuzamahanga wa ‘Philosophie”  avuga ko inyandiko n’ibitabo 186 Musenyeri Kagame Alexis yasize yanditse bihari, ariko ko abanyarwanda badakunze kubyitaho ahubwo bakita cyane ku bitabo n’imico y’abanyamahanga bakiyibagiza ibyanditswe n’abahanga b’abanyarwanda.

Ati ”Kagame yakoze akazi gakomeye, kuko yagerageje kwegeranya ibijyanye no gutekereza, kubaho kw’abanyanyarwanda n’umuco wabo.”

Rukamba avuga ko Musenyeri Kagame kandi yanditse ibisigo, amazina y’Inka n’ibindi abanyarwanda baheraho kugira ngo byigishwe mu mashuri.

Hon Kalima Evode wabaye umunyeshuri wa Kagame Alexis  mu iseminari ntoya ya Butare, avuga ko Kagame Alexis  yavuze ko abanyamahanga aribo bakunze gukora ubushakashatsi ku bitabo Alexis Kagame yanditse, kurusha uko abanyarwanda babyifashisha.

Yagize ati ”Bamwitaga Philosophe mukuru, kubera ko yatwigishaga amateka akanatubuza kwandika igihe arimo avuga.”

Kalima akavuga ko “Kagame yashakaga ko tumutega amatwi kuko yashyiraga imbere kumva kuruta kwandika ibyo tudasobanukiwe neza.”

Umukozi wa Komisiyo  ikorana n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye  rishinzwe ubumenyi, n’umuco(UNESCO) akaba ashinzwe umuco, ubumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu ,Kajuga Jerôme avuga ko mu byo Kagame yanditse harimo ibitabo bivuga kuri Philophie, kandi bivuga ko  ubumenyi bwose ariho bukomoka.

Ati ”Abanyeshuri biga kuri ubu, bagombye kwandika ibyo yasize bakabimenyekanisha ku batabizi kugira ngo ajye ku rwego rumwe n’urwo abandi bagiye bigwa barimo Socrate, na bagenzi be.”

Umuyobozi w’iseminari Nkuru Philosophicum ya Kabgayi, Padiri Dr Kayisabe Védaste avuga ko batangiye gukora ubuvugizi mu nzego zifite amashuri mu nshingano, kugira ngo isomo rya Philosophie ryigishwe mu mashuri nkuko n’andi masomo yigwa.

Ati ”Kugeza ubu mu Rwanda, iseminari nkuru ya Kabgayi  niyo yonyine ifite ishami ryigisha Philosophie gusa, mu gihe andi mashuri biga Philosophie nk’isomo.”

Kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wa Philosophie byahuriranye no kwibuka imyaka 40 Musenyeri Kagame Alexis amaze yitabye Imana.

Hon Kalima Evode wabaye umunyeshuri wa Kagame Alexis avuga ko yagombye kuba yigwa nkuko abandi bose bigwa

Bamwe mu baseminari biga muri Philosophicum iKabgayi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version