AS Kigali nyuma yo gusinyisha abatoza bakomoka Uganda, imaze no gusinyisha Jamil Kalisa wakiniraga Vipers yo muri Uganda.
Jamil Kalisa ni umukinnyi wo hagati mu kibuga
Kuri uyu wa Kane ikipe ya AS Kigali imaze gusinyisha umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Vipers yo muri Uganda.
Uyu mukinnyi mu minsi ishize yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu “AMAVUBI” ariko ntiyigeze ahabwa umwanya wo gukina n’ubwo yaje mu bakinnyi 18.
Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa Gatatu ni bwo yerekanye abatoza bashya ari bo Mike Mutebi nk’umutoza mukuru, aho azaba yungirijwe na Jackson Mayanja, aba bombi bakaba bakomoka mu gihugu cya Uganda.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW