Ikipe y’Umujyi wa Kigali yasinyishije abatoza babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda kugira ngo baze kuyifasha mu gihe cy’imyaka ibiri.
AS Kigali yasinyishije Mike Mutebi na Jackson Mayanja
Abatoza bakomoka muri Uganda basinyiye gutoza iyi kipe y’Abanya-Mujyi ni Mike Mutebi uzaba yungirijwe na Jackson Mayanje mu gihe cy’imyaka ibiri.
Aba batoza binjiye muri AS Kigali nyuma yo kwirukana Eric Nshimiyimana agasimbuzwa by’agateganyo Jimmy Mulisa wigize kumwungiriza, bikavugwa ko yamugambaniye bucece maze Eric akirukanwa.
Nyuma y’umukino AS Kigali yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatatu,iyi kipe yahise itangaza ku mugaragaro ko yahaye akazi aba bagande babiri banawurebye.
Mike Mutebi nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana n’ikipe ya KCCA Fc yo muri Uganda, batandukanye muri Werurwe 2021.
Mike Mutebi na Jackson Mayanja, umukino wabo wa mbere bazacakirana n’ikipe ya APR Fc.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.