Connect with us

Amakuru aheruka

Musanze FC y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC … Kiyovu yatsinze AS Kigali

Imikino y’umunsi wa 17, Kuei Sitade ya Kigali, Kiyovu SC yatsinze AS Kigali 1-0, mu gihe mu Musanze FC yahawe ikarita y’umutuku yatsinze APR FC 1-0.

APR FC

AS Kigali na Kiyovu wari umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona aho umukino waherukaga guhuza aya makipe AS Kigali yanyagiye Kiyovu SC ibitego 4-0, umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iri imbere n’igitego cyimwe nyuma y’uko cyibonetse mu minota cyatsinzwe na Mugenzi Cedric.

Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga ishaka igitego cya 2 , ku munota wa 82’ Ishimwe Christian yahereje umupira Bate Shamiru awufunga nabi ujya mu izamu awukuzamo amaboko ahita ahabwa ikarita itukura , Kiyovu Sports yakomeje gusatira ariko umukino urangira ari igitego Kiyovu itsinze AS Kigali 1-0.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu XI: Kimenyi YVES (GK,C), Serumogo Ally Omar, Dusingizimana Gilbert, Ngendahimana Eric, NDAYISHIMIYE Thierry, Nshimiyimana Ismael, Benedata Janvie, Bigirimana Abedi, Mugenzi Cedric, Bizimana Amiss na Emmanuel Okwi.

AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK), Rukundo Denis, Ally Kwitonda, Rugwiro Herve, Ishimwe Christian, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Haruna Niyonzima (C), Niyibizi Ramadhan, Lawal Aboubakar na Shaban Hussein.

Mu yindi mikino ya Mukura yatsinze Gasogi United 1-0, cyatsinzwe na Opuku Mensah , Musanze FC Itsinda APR FC 1-0 , Gorilla itsinda Marine FC 2-1 ,Etoile del’Est inganya na Gicumbi 1-1.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Mukura

    February 16, 2022 at 8:17 pm

    Mukura ubundi iyo Rayon yananirwaga Panthere yarazaga igakubita ndumva ariko nubu bimeze.Niba Rayon inaniwe ntacyo Mukura izaza irunde hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka