Imikino y’umunsi wa 20 ya Shampiyona yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, kuri Stade ya Kigali APR FC yatsinze Gasogi United 2-0 mu gihe Musanze FC yatsinzwe na Kiyovu 2-1.
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Umukino wari uvuze byinshi cyane kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu rugamba rwo kwegukana igikombe cya gatatu cya shampiyona cyikurikiranya.
Umukino watangiye APR FC iri hejuru ndetse inagaragaza inyota yo gufungura amazamu binyuze kuri Djabel, Kwitonda Alain na Mugisha Gilbert.
Bidatinze ku mumota wa 11 ku makosa y’ubwugarizi bwa Gasogi United ku mupira watakajwe na Yamini Salum, Mugisha Gilbert yafunguye amazamu ku ishoti yatereye mu rubuga rw’umunyezamu atsindira APR FC igitego cya mbere.
Ku mumota wa 22 Ombolenga yahushije uburyo bw’igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Kwitonda Alain ariko awutera hanze gato y’izamu.
Ku mumota wa 23′ Manishimwe Djabel yahawe ikarita y’umuhondo azira amagambo yabwiye umusifuzi Mukansanga Salima ku cyemezo yari afashe.
Ku munota wa 26′ Gasogi United yahushije igitego ku mupira wari uvuye kwa Moustapha Nsengiyumva, Djibrine awuteye ugarurwa n’umutambiko w’izamu.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko APR FC ariyo ibona uburyo bwinshi, iminota 45 y’igice cya mbere irangira APR FC iri imbere n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye APR FC isatira bikomeye izamu rya Gasogi United ariko uburyo bwageragejwe bwo gutsinda ntibubahire.
Amakipe yombi yakoze impinduka aruhutsa bamwe mu bakinnyi yinjizamo abandi kugira ngo ashake umusaruro mwiza kuri uyu mukino.
Kazindu Guy na Tumaini ba Gasogi United binjiye mu kibuga, mu gihe Nshuti Innocent na Ishimwe Anicet ba APR FC binjiye mu kibuga ku ruhande rwa APR FC.
Ku munota wa 90 Ishimwe Anicet yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari uturutse muri koruneri ahita atsindisha umutwe.
Umukino urangira ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2-0 inashimangira umwanya wa mbere ihanganiye na Kiyovu Sport, aho yagize amanota 44 mu mikino 20.
APR FC yabanjemo: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonné, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Mugisha Gilbert na Mugunga Yves.
Gasogi United: Cyuzuzo Aime Gaël, Yamini Salumu, Kwizera Aimable, Kaneza Augustin, Bugingo Hakimu, Herron Berian, Tuyisenge Hakimu, Nsengiyumva Moustapha, Théodore Christian Malipangu, Hassan Djibrine na Armel Ghislain.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Mukura Victory Sports yagize amanota 36 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Bugesera FC 2-0, Gicumbi FC inganya na Gorilla FC 1-1 mu gihe Rutsiro FC yatsinzwe na Marines FC 1-0.
Ku Cyumweru hateganyijwe imikino itatu aho Police FC izakina na AS Kigali, Etoile de l’Est yakire Rayon Sports mu gihe Etincelles FC izahura na Espoir FC.
Abakinnyi ba APR FC babanjemo
Ikipe ya Gasogi United
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW