Amahanga

America yohererejwe uwahoze ari Perezida ukomeye ukekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Published on

Uwahoze ari Perezida wa Honduras, Juan Orlando Hernández, yatawe muri yombi, ahita yohererezwa Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo zimuburanishe ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Juan Orlando Hernandez yafashwe na Polisi

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Guverinoma ya Honduras yari yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za America zasabye iki Gihugu kuzoherereza uwahoze ari Perezida Juan Orlando Hernández kugira ngo abazwe ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Uyu Juan Orlando Hernández wahoze ari Perezida wa Honduras akaba yarahoze ari umuntu ukomeye muri America yo hagati, ubu ntafitiwe urukundo mu Gihugu cye kubera ibyo ashinjwa birimo ibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibya ruswa ndetse no gutuma Igihugu cye gikomeza kugarizwa n’ubukene no gutiza umurindi ibikorwa by’urugomo.

Kuri uyu wa Kabiri nib wo inzego z’umutekano za Honduras zagiye mu rugo rwa Juan Orlando Hernández, zimuta muri yombi zihita zimujyana.

Ni igikorwa cyagarutsweho cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Amashusho yatambutse ku bitangazamakuru mpuzamahanga, agaragaza uyu wahoze afite icyubahiro gihambaye yambaye amapingu ku maboko no ku maguru, agaragiwe n’abashinzwe umutekano bafite ubwirinzi bukomeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko afatwa, yari yatambukije kuri Twitter ye ubutumwa bw’amajwi aho yagiraga ati “Ni ibihe bitoroshye ntashobora kugira undi mbyifuriza. Niteguye kwitanga njye ubwanjye ku bushake ubundi nkiregura mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Ubwo yatabwaga muri yombi, hafi y’urugo rwe hari huzuye abaturage baje mu myigaragambyo yo kwishimira kuba yatawe muri yombi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Comments

Popular Posts

Exit mobile version