Connect with us

Amahanga

America n’Uburusiya bikomeje guterana amagambo asesereza

*US iti “Abarusiya (ingabo z’Uburusiya) iyo bageze iwawe kuhava biragorana”,
*Uburusiya na bwo buti “Abanyamerika (ingabo za US) iyo bageze iwawe barakwica”

Uburusiya bwasubije n’umujinya mwinshi amagambo yavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta wa America ko igihugu cya Kazakhstan bizagisaga igihe gihangana n’ibikorwa bibi by’ingabo z’Uburusiya.

Uburusiya na America bihanganye cyane ku kibazo cya Ukraine

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya rivuga ko Umunyabanga wa Leta muri America, Antony Blinken yakagombye kuvuga ku ngabo z’igihugu cye zivanga mu bibazo by’amahanga hirya no hino ku isi.

Ku wa Gatanu, Blinken yanenze icyemezo Uburusiya bwafashe cyo kohereza ingabo muri Kazakhstan nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yibasiye iki gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri America, Blinken yagize ati “Rimwe mu masomo yo mu mateka ya vuba ni uko Abarusiya iyo bageze mu nzu yawe, kenshi biragorana kubirukanamo.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya ntiyatinze gusubiza ayo magambo ifata nk’ashotorana, ndetse igashinja Blinken gushyenga hejuru y’ibikorwa bibabaje bibera muri Kazakhstan.

Uburusiya buvuga ko America yagakwiye gusesengura amateka yayo mu bikorwa bya gisirikare yagiyemo mu bihugu nka Vietnam na Iraq.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya, buvuga buti:

“Niba Antony Blinken akunda cyane amasomo ajyanye n’Amateka, yagakwiye gufata ibi bikurikira akabyitaho: iyo Abanyamerika bari mu nzu yawe, biba bigoye ko wakomeza kubaho, kandi no kwiba no gufata abagore ku ngufu.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti “Ibi twabyize mu mateka ya vuba, ariko ni cyo kiranga Leta ya America mu myuka yose 300 imaze ibayeho.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya ivuga ko kohereza ingabo muri Kazakhstan ari igisubizo ku busabe bw’iki gihugu cyatse ubufasha ihuriro ry’ingabo ryitwa Collective Security Treaty Organisation, zirimo iz’Uburusiya n’iz’ibihugu bicuditse nab wo byahoze bigize Leta y’Abasoviete.

Kohereza ingabo muri Kazakhstan bibaye mu gihe America n’Uburusiya bihanganye ku kibazo cya Ukraine, ndetse ibi bihugu birateganya gutangira ibiganiro kuri iki gihugu ku wa Mbere.

Uburusiya bwashyize ingabo nyinshi ku rubibi rwabwo na Ukraine, gusa buhakana ibivugwa n’Ibihugu by’Uburayi na America ko bugamije kugaba igitero kuri Ukraine.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: Reuters

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. nzaramba

    January 8, 2022 at 5:44 pm

    Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Secretary of Defense wa America, bahamya ko kuba Amerika ihanganye na China hamwe na Russia bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose z’intambara,nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba bitabagaho kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amahanga