
Ku wa Mbere, byari ibyishimo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati by’umwihariko muri Israel na Palestine, ubwo amasezerano y’amahoro yatangira gukurikizwa, imbohe zikarekurwa ku mpande zombi.
Muri Israel, abaturage bayo 20 bari bamaze imyaka ibiri barafashwe bugwate na Hamas, bararekuwe, nayo irekura abandi bagera ku 1900 bari bafunzwe basubira muri Gaza.
Ubwo iyi ntambara yatangiraga ku wa 7 Ukwakira 2023, Einat Weiss, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, yari amaze iminsi 50 mu nshingano. Umugabo we yahise asubira mu gihugu gutanga umusanzu wo kurwanya Hamas.
Mu kiganiro na IGIHE, yagarutse kuri ibyo bihe no ku kuba intambara nyir’izina igeze ku musozo. Yavuze ku birego bishinjwa Israel byo gukora Jenoside muri Gaza n’ikigiye gukurikiraho.
Ni ikiganiro cyabaye ku wa Mbere tariki 13 Ukwakira, umunsi muri Israel bari mu byishimo by’iyo ntsinzi nyuma y’amajoro y’umubabaro.
IGIHE: Mu Ukwakira umwaka ushize, umugabo wawe, yarahamagawe asubira muri Israel kugira ngo ajye gutanga umusanzu ku rugamba. Iyo usubije amaso inyuma, ni iki wibuka kuri ibyo bihe?
Ambassador Weiss: Rimwe na rimwe abantu bibagirwa ko ba ambasaderi nabo ari abantu nk’abandi. Ubwo igitero cyo ku wa 7 Ukwakira cyabaga, byari ibihe bigoye. Hari hashize iminsi 50 ntangiye ubutumwa bwanjye hano, byari ibihe by’umwijima kuri njye no ku gihugu.
Umugabo wanjye kubera gukunda igihugu, byabaye ngombwa ko asubira muri Israel nk’umukorerabushake, nk’uko abandi ibihumbi bagiyeho, abafite imyaka iri hagati ya 25 na 60.
Byari ibihe bigoye, ntabwo twari tuzi uburemere bw’ikibazo. Abantu barenga 1500 bari bamaze kwicwa, imbohe zafashwe, ibisasu bikwirakwira hejuru y’igihugu cyacu.
Ababyeyi banjye bari mu bwihisho, nk’umuntu byari ibihe bigoye. Byari ibihe bigoye gutangira akazi kanjye gashya muri urwo rujijo. Yego bituma imbaraga zo gukora igikwiriye ziyongera. Umugabo wanjye yaragiye, yagiye inshuro enye, akorera
Kuri uyu wa mbere hari ibikorwa byo guhana imbohe, ibiri kuba ubisobanura gute?
Ibi ni ibihe by’umucyo mu mateka yacu, dufite imbohe zose 20. Ntabwo bakiri imbohe. Ni ibihe bishimishije. Mu minsi ishize twari dufite abantu barenga ibihumbi 500, bari ku mbuga yitiriwe iy’imbohe, bishimira amasezerano yari amaze kwemezwa.
Ubu ntabwo tuzi ubu uko bamerewe, ibikomere byo ku mubiri biroroshye, ibigoye ni ibyo mu mutwe, bizafata amezi kugira ngo dusobanukirwe uburyo bahungabanye ariko nibura bagarutse mu miryango.
Ibi bibayeho bigizwemo uruhare na Trump, ni gute iyi ntambwe itewe itandukanye n’izindi zari zarageragejwe mu bihe bishize, aho hemezwaga guhagarika intambara, ariko nyuma y’iminsi ntibirambe
Ntekereza ko itandukaniro ari igihe, n’ibigize amasezerano ubwayo. Niba ukurikirana, birasa n’aho ari imirongo migari yoroshye ikubiye mu ngingo 20. Ni ingingo zigamije gukemura impungenge z’umutekano kuri Israel, ari nabyo bituma zikomera.
Hamas irananiwe nyuma y’imyaka ibiri y’intambara, ubutegetsi bwayo bwacitse intege, ibintu bituma aya masezerano ashoboka.
Amasezerano agamije gusenya Hamas no gutuma Israel iba igihugu gitekanye. Rero bitandukanye n’andi masezerano yabayeho mu bihe byashize, amasezerano Hamas itigeze yubahiriza, aya arimo amahame akomeye y’Abanyamerika, igitutu cya Perezida Trump no guharanira ko ingingo zikubiye mu masezerano zigomba kubahirizwa..
Muri Mutarama uyu mwaka, Israel yashinjwe kurenga ku gahenge kari kashyizweho ikomeza gutera ibisasu. Ni ibiki bitagenze neza ku byari byemeranyijweho byo guhagarika intambara mu gihe gishize?
Ibyo guhagarika imirwano mu gihe gishize ntibyubahirijwe kubera Hamas. Kuko ntabwo yigeze irekura imbohe, yakomeje ibitero, ikomeza kurasa ku basirikare bacu no kuri Israel. Turi kurwana n’umutwe w’iterabwoba udakurikiza ibyo guhagarika imirwano.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere, Trump yavuze ko intambara irangiye. Ni ko ubibona? Ese ni iki ushingiraho ubona ko aya masezerano azubahirizwa?
Intambara irarangiye, bijyanye n’uko Israel yasubiye inyuma nk’uko byemejwe. Gusa ariko, hari ingingo zigomba kwitabwaho. Harimo kwambura intwaro Hamas, gukemura ikibazo cy’ubuvumo bwa kilometero 600 muri Gaza. Ibi ni ingenzi mu kubuza Hamas kongera kwiyubaka kugira ngo itere Israel. Israel iri gukurikiza ibyo isabwa, dukeneye ko Hamas nayo ikora nk’ibyo.
Ni ibiki bikubiye muri za ngingo 20 wavuze haruguru cyane cyane bijyanye no kwambura Hamas intwaro, gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho n’ahazaza ha Palestine?
Israel ntabwo yigeze igambira kugenzura Gaza. Icyari kigamijwe kuri iyi ntambara kirasobanutse: ni ukurekura imbohe, kandi ibyo byagezweho, gusenya Hamas, umutwe witwaje intwaro wigaruriye Gaza mu 2006 ugamije gusenya Israel.
Naho ku ngingo 20 no gushyiraho ubuyobozi, ibyo bizagenzurwa n’Umuryango Mpuzamahanga urangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo Gaza iyoborwe n’abantu batari imitwe yitwaje intwaro.
Ziriya ngingo zirimo kandi n’ibijyanye no gusana Gaza, kugira ngo amafaranga yakoreshwaga mu buvumo, mu kugura intwaro akoreshwe mu bikorwa byubaka ubukungu nk’uko byagendaga mbere ya tariki 7 Ukwakira ubwo Gaza yari mu rugendo rwo gutera imbere mu bukungu.
Haba hari igihe Ingabo za Israel zizaba zavuye muri Gaza?
Ingabo za Israel zatangiye kuva muri Gaza mbere y’uko imbohe zirekurwa. Ni ibintu bikomeje. Amasezerano agena ko umuryango mpuzamahanga uzakorana n’Igisirikare cya Israel kugira ngo harebwe neza ko biri gukorwa Hamas nayo yubahiriza inshingano zayo.
Israel imaze igihe ishinjwa gukora Jenoside muri Gaza, iyo nyito ya Jenoside uyivugaho iki?
Ibyo kuvuga Jenoside ni ibinyoma, ni ugushaka kuyobya abantu ngo ntibabone ikibazo gihari. Hamas, umutwe w’iterabwoba uzwi, ni yo yatangije intambara ku wa 7 Ukwakira 2023, ifite intego zo gukora jenoside, yica abanya-Israel 1500, ifata ku ngufu, ifata imbohe. Bakorera mu bice bituwemo n’abasivile, bakoresha ibitaro n’ingo mu kwikingira intambara, bakabuza abaturage guhunga.
Israel yafashe ingamba zikomeye, iburira abantu, ihara ubuzima bw’abasikare kugira ngo igabanye inkomere cyane cyane iyo byabaga bigeze mu guce dutuwe cyane.
Bitandukanye n’ibindi bihugu, Israel yararenganyijwe. Dukora iperereza ku bikorwa byacu mu buryo butomoye, tugakora ku rwego mpuzamahanga, hanyuma tukigira ku makosa no mu gihe cy’intambara.
Imirwano irengera uburenganzira bwa muntu ibara abantu barenga ibihumbi 60 biciwe muri Gaza, barimo abagore n’abana. Israel ivuga iki kuri ibyo birego?
Nta mwana n’umugore bakwiriye gupfira mu ntambara, kandi Israel yemera ko aya makimbirane ubusanzwe atari akwiriye kubaho. Imibare ya Hamas ikunze kuba ihabanye n’ukuri, gusa iby’uko hari abasivile baguye mu ntambara ni ukuri.
Muri Gaza, agace gatuwe cyane, Israel yakoze ibirenze ibyo ibindi bisirikare byakora mu kugabanya abahura n’ibibazo, ikoresheje gutanga imiburo, no kwirinda kurasa mu duce dutuwe cyane, ibintu byanatwaye ubuzima bw’abasirikare ba Israel.
Hamas yagiye ibuza abasivile guhunga, igakorera mu duce turimo abasivile, igakorera ahantu abana baryama, kugira ngo isige icyasha Israel. Amakosa abaho mu ntambara, ariko Israel ikora iperereza ryimbitse iyo abayeho kandi iharanira kurinda abasivile.


Must See
-
Other Sports
/ 9 years agoFloyd Mayweather says fight against Conor McGregor can happen
Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia...
By v9mze -
Other Sports
/ 9 years agoSerena sets Open era record with 23rd Slam
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et...
By v9mze