Amakuru aheruka

Amakipe azakina imikino ya nyuma muri Shampiyona ya Sitball yamenyekanye

Published on

Amakipe 10 y’abagabo n’abagore yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma muri Shampiyona y’abafite ubumuga mu mukino wa Sitball, ni nyuma y’uko imvura itumye imikino yose uko ari icyenda idakinwa ku makipe hagafatwa umwanzuro wo kureba uko amakipe yari ahagaze.

Ikipe y’abagore ya Nyanza yagaragaje urwego ruri hasi mu bagore

Mu bagabo amakipe atanu yakomeje ni Karongi izamutse ari iya mbere, Gasabo, Musanze, Gisagara na Nyamasheke ku mwanya wa gatanu. Musanze y’abagore niyo yazamutse ari iya mbere ikurikirwa na Bugesera, Gicumbi ibitse igikombe giheruka, Nyamasheke na Kayonza.

Kuri iki Cyumweru, tariki 20 Gashyantare 2022, kuri sitade y’Akarere ka Bugesera, nibwo hakinwaga umunsi wa kabiri w’imikino ya kimwe cya kabiri cya shampiyona y’abafite ubumuga mu mukino wa Sitball. Gusa imvura yaje gutuma imikino idasozwa yose, mu bagore ikipe yari yakinnye imikino myinshi ni irindwi, abagabo iyakinnye minshi ni imikino umunani.

Imvura yabanje kugwa amakipe ahagarika gukina, igenje make asubira mu kibuga ariko nyuma y’iminota mike yongera kugwa ari nyinshi ari nabwo abatoza bahamagazwaga mu nama n’abayobozi bakuru ba NPC Rwanda, iyi nama yabereye mu muhezo yanzuye ko bateranya imikino imaze gukinwa, amakipe ari imbere akaba ariyo akomeza.

Nyuma yo gutangazwa kw’amakipe atanu muri buri cyiciro abagore n’abagabo azakina imikino ya nyuma, byari ibyishimo ku bakomeje ari nako imigambi ari yose kuzaseruka neza ku mukino wa nyuma. Bamwe mu bakinnyi n’abatoza bakaba baganiriye n’UMUSEKE.

Musanabera Denise ni kapiteni w’ikipe y’abagore ya Gicumbi Stars yazamutse ari iya gatatu, ati “Tubyakiriye neza kuba dukomeje ariko byari bube byiza iyo tuzamuka turi aba mbere, Gicumbi Stars ubukaka buracyari bwose ntaho bwagiye, ubutaha batwitege tuzaza dushwanyaguza twanakosoye ahagaragaye udukosa.”

Ibi abihuriyeho na Ndahiro Jean Claude akaba kapiteni wa Musanze yazamutse mu byiciro byombi mu bagabo  bazamutse ari aba gatatu n’abagore bazamutse ari aba mbere.

Ati “Ni byiza kuko icyo twavunikiye twakigezeho. Wabibonye nawe imikino yari ikomeye cyane ariko twatsinzwe n’abakomeye nka Karongi. Intego nta yindi ni igikombe.”

Gicumbi Stars y’abagore ibitse igikombe giheruka yazamutse ari iya gatatu

Nyirimanzi Philbert ni umutoza mukuru wa Gicumbi Stars mu bagabo n’abagore, akaba yabashije gukomeza mu bagore ari aba gatatu, avuga batahanye ubunararibonye kuko amakipe yose yazamuye urwego.

Yagize ati “Amakipe yazamuye urwego nta y’akana ihari, biragaragara ko yose yakomeje yariteguye neza. Mbyakiriye neza kuko abagabo bari bamaze igihe kinini batagera muri kimwe cya kabiri, tugiye gukora uko dushoboye ubutaha tuzagera kure, dutahanye ubunararibonye bituma tugiye kurushaho gutegura. Abagore bakoze neza kandi nkuyemo isomo ko ikipe igomba gutsinda kare nk’ubu imvura yaguye imikino yose itarakinwa.”

Umutoza mukuru w’amakipe ya Musanze, Ngabonziza Mandela Steven, ahamya ko amakipe yose yamaze kuzamura urwego bituma nta mpamvu yo kwirara.

Ati “Musanze y’abakobwa dusohotse kimwe cya kabiri ari iya mbere n’abahungu  batwaye umwanya wa gatatu bivuze ko intego ari igikombe, amakipe yose ubona ko yazamuye urwego bivuze ko tutagomba kuryama kugira ngo tugere ku ntego twihaye.”

Mizero Blandine, Umutoza wungirije wa Gicumbi Stars ni we mugore rukumbi w’umutoza muri iyi mikino ya kimwe cya kabiri, asaba ko abari n’abategarurogi  kwitinyuka bakitabira gutoza imikino y’abafite ubumuga.

Yagize ati “Urwego rw’abagore mu gutoza imikino y’abafite ubumuga ntirurazamuka, ntabwo babyitabira. Ntabwo bikomye wabishyizemo imbaraga, umwete n’ubushake batinyuke baze mu gutoza. Ubu njyewe birantunze n’umuryango wanjye.”

Perezida wa Kompite y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), Murema Jean Baptiste, mu kiganiro n’UMUSEKE nyuma y’imikino ya kimwe cya kabiri ya shampiyona y’abafite ubumuga mu mukino wa Sitball, yavuze ko amakipe yagaragaje urwego rwiza nubwo imvura itumya imikino yose idakinwa.

Ati “Amakipe ari ku rwego rwiza rw’imikinire haba mu bagabo no mu bagore, kugeza ubu ntiwamenya ikipe izatwara igikombe kuko yose ari hejuru. Ntabwo tubashije gusoza imikino yose kubera ikibazo twahuye nacyo cy’imvura ariko ababishinzwe bahuye bemeza amakipe azamuka nyuma yo gukora isesengura. Sitball yamaze gutera imbere bigaragarira buri wese, uturere twose turitabira kandi amakipe ari hejuru.”

Murema Jean Baptiste yashimiye ubuyobozi bw’uturere budahwema gutera inkunga imikino y’abafite ubumuga ibintu ahamya ko byatumye nabo batinyuka bakisanga mu muryango nyarwanda no mu rugamba rw’iterambere igihugu kiganamo.

Mu bagabo Karongi yabaye iya mbere, mu mikino umunani nta n’umwe yatakeje kimwe na Musanze y’abagore itaratakaje mu mikino irindwi yari imaze gukina. Imikino ya nyuma ikazakinwa ku wa 2 Mata 2022 mu Karere ka Gisagara.

Umukino wahuje Karongi na Gisagara mu bagabo wari injyana muntu, bose bakaba bakomeje

Musanze y’abakobwa yagaragaje urwego rwo hejuru rwatumye izamuka ari iya ambere

Bugesera yazamutse ari iya kabiri mu bakobwa

Gasabo ubwo yakinaga na Gisagara mbere y’uko imvura igwa

Abagabo ba Nyamasheke nabo bakomeje mu mikino ya nyuma

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version