Jay Fary na Jay Luv bagize itsinda rya The Same ryo mu Karere ka Rubavu bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2022, bavuga ko ari amahindura nyuma y’igihe biga uko ikibuga cy’umuziki nyarwanda w’iki gihe uteye.
Itsinda rya The Same rigizwe na Jay Fary na Jay Luv ryahize kuza ku gasongero kandi matsinda mu Rwanda
The Same ni rimwe mu matsinda abayagize barambanye mu muziki nyarwanda, amenshi yarasenyutse ayandi ariho ku izina ibikorwa ari hafi ya ntabyo.
Ubu bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Paka’ ari nayo ya mbere bakoze muri uyu mwaka. Mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Element inononsorwa(Mix&Mastering) na Bob Pro naho amashusho yayo afatwa kandi ayoborwa na Onesme.
Mu kiganiro na UMUSEKE, Jay Luv yavuze ko mu bitekerezo bamaze kwakira nyuma yo gusohora amashusho ya ‘Paka’ ngo umubare munini ni abababwiye ko ari meza.
Yagize ati ” Ni indirimbo abantu bishimiye kandi urabona ko twashyizeho umwanya uhagije, ni ubwa mbere kuva The Same yabaho dukoze indirimbo ikijyana,yadutunguye cyane ahantu henshi iri gukinwa, irimo ibintu ubona ko twatekerejeho neza haba aho yakorewe n’uburyo tuyigaragaramo.”
Yongeraho ati “Umuntu ureba video yacu ntabwo yarambirwa, harimo ibintu byinshi biryoshye, iyi ni indirimbo twateguye kandi tubiha umwanya uhagije, si ukwirarira cyangwa ngo nishimagize ariko ni video iri ku rwego rwiza.”
Nubwo atavuga umubare w’amafaranga batanze mu gukora iyi ndirimbo, Jay Luv yasobanuye ko ashingiye ku ndirimbo zigezweho mu Rwanda ziri kugenda zisohoka ngo “Twakunze uburyo Hit yicayeho Element na Bob Pro usanga ikoze kabisa ikindi ni uko twashakaga kwegera aho n’abandi bakorera, niko bimeza umuvuno wagarutse kandi ni hejuru cyane. Indirimbo yacu yamaze kwakirwa neza kandi ni ikintu cyatwongereye imbaraga.”
Yongeyeho ko mu gihe cya vuba bazahita basohora indirimbo nshya, muri uyu mwaka bafite akazi kenshi ko gushyira itsinda ryabo ku gasongero kakorera umuziki mu Rwanda.
Ati “Dufite indi mishinga myinshi iri muri studio vuba aha iyo mishinga izasohokoka vuba cyane, abantu bitege ibikorwa biri ku rwego rwiza kandi bituma bongera kwishimira itsinda The Same.”
Mu mashusho ya ‘Paka’, The Same bakoreshejemo abakobwa bakibyiruka kandi ubona ko bari mu kigero kimwe. Uretse abaririmbye muri iyi ndirimbo nta wundi musore ugaragaramo.
Bashimira abantu bose bagize uruhare kuri iyi ndirimbo by’umwihariko umuhanzi El Kennedy wiga umuziki ku Nyundo, bavuga ko yabahaye ibitekerezo nk’umuntu wiga umuziki agira ibyo yongera mubyo bakoze.
The Same ivuga ko nyuma yo kwiga ikibuga cya muzika nyarwanda bahinduye umuvuno uzabagarura mu bihe byabo byiza