Ray Parlour na Robert Pires bakiniye ikipe ya Arsenal, bamaze iminsi bari mu Rwanda, bakomeje kuhagirira ibihe byiza aho batembereye ibice nyaburanga nka Pariki ya Nyungwe.
Aba banyabigwi, bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize bahabwa ikaze n’inzego zishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda.
Bahise berecyeza mu Ntara y’Iburengerazuba aho bagombaga gutembera bimwe mu bice nyaburanga byo muri iyi Ntara birimo Ikiyaga cya Kivu ndetse no muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, hakomeje kugaragara amafoto y’aba banyabigwi muri ruhago y’isi, bari gutembera muri ibi bice.
Robert Pires na Ray Parlour batembereye muri Nyungwe bagendera ku kiraro cyo mu kirere (Canopy).
Twitter ya Visit Rwanda ivuga ko Robert Pires na Ray Parlour bari mu Rwanda muri gahunda y’amasezerano ikipe ya Arsenal ifitanye n’u Rwanda ajyanye na Visit Rwanda bakaba bareba ibyiza nyaburanga mu rwego rwo gushishikariza n’abandi gusura.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.