Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin wagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba, yasuye abanyeshuri bo ku Kirwa cya Nkombo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bamwereka ibikorwa bakoze birimo moto ikoreshwa n’amazi n’umunyu.
Yashimiye urwego uburezi bumaze kugeraho
Muri uru ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rusizi, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasuye abanyeshuri b’ikigo cy’amashuri cya Saint Pierre Nkombo giherereye mu Murenge wa Nkombo.
Aba banyeshuri basanzwe bazwiho gukora ibikorwa by’ubukorikori beretse Perezida wa Sena bimwe mu byo bakora birimo Imitobe, Icyuma kibikuza amafaranga ndetse na moto itwarwa n’amazi n’umunyu.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye yashimye ibikorwa bya leta na gahunda zirimo uburezi n’ubumwe bw’Abanyarwanda bimaze kugera ku rwego rushimishije muri aka gace.
Dr Iyamuremye kandi yanaganiriye n’abaturage bo muri uyu Murenge, abibutsa zimwe mu nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko, zirimo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura imikorere ya Guverinoma ndetse no gukorera ubuvugizi abaturage.
Yanashimiye aba baturage bo ku Nkombo bamwakiranye ubwuzu aho bamwakirije imbyino zimenyerewe kuri iki Kirwa.
Dr Iyamuremye yagize ati “Turabashimira umuco wo kwakira no gusabana n’abantu. turabasuye kandi tuzakomeza kubakorera ubuvugizi.”
Yashimiye abaturage uburyo bakira abashyitsi
Abanyeshuri bamweretse ibikorwa bakoze birimo moto ikoreshwa n’umunyu n’amazi
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
ANDI MAFOTO
Bamwakiriye mu mbyino zimenyerewe kuri iki Kirwa
Abaturage bishimiye gusurwa n’umuyobozi ukomeye
Abanyeshyri bagaragaje ibyo bakora birimo Jus
UMUSEKE.RW
Sebihe
February 11, 2022 at 6:57 pm
Abakozi ba Reta bamaze imyaka 30 bakora bajye batanga umwanya n’Abandi bakore,none se ubwo abiga bazajya bakora iki ? Mugihe hari abagira imyaka 70 ,bagikora?