Kuri icyi Cyumweru, mu Mujyi wa Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo abanyeshuri bajya mu bice bitandukanye by’igihugu bari benshi, niho bahagurikira bajya ku bigo by’amashuri bigaho, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura mu mashuri kivuga ko nta munyeshuri wabuze imodoka.
Imodoaka zitwara abanyeshuri Huye na Gisagara hagaragaraga umubyigano w’abanyeshuri bari benshi cyane
Kava saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00 a.m) kugeza saa moya n’igice z’umugoroba (19h30) abanyeshuri baba ari urujya n’uruza bajya ku bigo byabo, saa tatu za mu gitondo kuri Stade ya Kigali abanyeshuri bari benshi biteguye kujya ku mashuri bigaho gutangira amasomo y’igihembwe cya kabiri.
Abanyeshuri mbere yo kujya muri Stade aho imodoka z’amasosiyete atandukanye zibafata, bamwe ababyeyi barabaherekeza bakabageza hanze ya Stade bakabasezeraho.
Muri Stade imodoka zirimo ibice bibiri, hari izijyamo abanyeshuri bishyuriwe mbere, baza bavuga amazina yabo bagahita bajya mu modoka n’abanyeshuri baza bafite amafaranga yo gutega mu ntoki na bo bagahabwa imodoka bakishyura bagahabwa amatike ako kanya.
Umunyeshuri wiga i Save mu Karere ka Gisagara mu mwaka wa kane witwa Vivine Kayitesi yabwiye Umuseke ko ubwo yari mu biruhuko akumva kuri Radio bavuze ko hadutse ubundi bwoko bushya bwa Covid-19 (Omicron), nta cyizere yari afite cyo kumva ko uyu munsi yajya ku ishuri.
Ati “Nari natangiye kwitegura uko nzigira ku ikoranabuhanga nk’uko hari igihe cyabayeho twigiraga kuri Radio na Television abandi bakiga hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuba Leta yafatshe icyemezo tugasubizwa ku mashuri ni igikorwa cyiza cyo gushima.”
Aba Banyeshuri babwiye Umuseke ko bazakora uko bashoboye bakirinda Covid-19
Undi Munyeshuri wiga mu karere ka Gatsibo mu mwaka wa gatandatu witwa Gasore Eric yavuze ko nk’umunyeshuri uri mu mwaka usoza amashuri yisumbuye yishimira icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gutangiza igihembwe cya kabiri.
Kavutse Vianney ukuriye ishami ry’ubugenzuzi bukuru mu kigo cy’igihugu Gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’amashuri (NESA) mu kiganiro yahaye Umuseke yavuze ko itangira ry’amashuri none ribanzirizwa n’igikorwa cyo kugeza abanyeshuri mu bigo by’amashuri byabo.
Yavuze ko ku ikubitiro abanyeshuri bagiye ku mashuri ari abo mu Turere twa Huye, Gisagara, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare babanje kugenda.
Yakomeje avuga ko igikorwa cyo kujya ku mashuri cyagenze neza ku munsi wa mbere kuko nta munyeshuri wabuze uko agenda.
Ati “Ubundi iyo habaga abanyeshuri basubiye ku ishuri hari ubwo habonekaga abarara baje batinze bagacumbikirwa, ariko kuri iyi nshuro ntabwo byagaragaye ni ibyo kwishimira.’’
Kavutse Vianney yavuze ko nta byera ngo de kuko hakiri imbogamizi z’ababyeyi bazana abana iminsi bahawe itaragera kuko baba batarumvise amatangazo yo kujyana abana ku ishuri. Yanavuze ko hakigaragara imbogamizi z’ababyeyi bazana abana batinze bikaba ngombwa ko babasubizayo kuko amasaha aba adashoboka, aho ngo umubyiyi azana umwana nka saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi agiye kwiga i Rusizi.
Ati “Ukibaza aho aba amujyanye nawe bikakuyobera.’’
Kavutse yavuze ko abanyeshuri nibagera ku mashuri bongera gupimwa umuriro kugira ngo nihagira uboneka ufite ibimenyetso abe yakwitabwaho by’umwihariko.
Kujyana abanyeshuri ku bigo by’amashuri yabo bizasozwa ku wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama, 2022. Abanyeshuri bajya mu bice bitandukanye by’igihu bagiye kuri iki Cyumweru bagera ku 3 700.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.