Umuhanzi Niyo Bosco umaze kumenyekana mu ndirimbo zifasha abantu mu buzima busanzwe yasohoye indirimbo nshya yise “Ese urankunda?” ikaba iya mbere ishyizwe hanze kuri Ep yitwa ‘ibyumweru bitandatu bya Niyo’.
Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ibanziriza izii kuri EP agiye gusohora
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022, nibwo iyi ndirimbo yagiye ahagaragara nyuma y’iminsi ateguza Extended Play (EP) “Ibyumweru bitandatu bya Niyo cyangwa 6 week of Niyo.”
Iyi ndirimbo yashyizwe hanze na Niyo Bosco usanzwe ubarizwa muri ME Entertainment ya Murindahabi Irene, ni indirimbo y’urukundo yiganjemo amagambo abaza niba bamukunda cyangwa atarimo aruhira ubusa.
Mu kiganiro yahaye kimwe mu bitangazamakuru, Niyo Bosco, yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari iya mbere isohotse kuri EP “6 week of Niyo” izabanza gusohoka mu buryo bw’amajwi . akazajya asohora indirimbo imwe buri Cyumweru ariyo mpamvu Ep yiswe Ibyumweru bitandatu bya Niyo kuko yo indirimbo ziriho zitazasohorerwa rimwe.
Niyo Bosco yasobanuye ko indirimbo ziri kuri Ep zanditswe hashingiwe ku bitekerezo yakuye mu bakunzi be gusa ngo hariho n’indirimbo ebyiri z’ubuzima busanzwe ajya aririmba. Hariho kandi indirimbo enye z’urukundo.
Iyi ndirimbo nshya “Ese urankunda?” yakozwe na Producer Element, Niyo Bosco akaba ari we wayiyandikiye nk’uko asanzwe abigenza. Iyi ndirimbo ikaba yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we.
Niyo Bsoco amaze kwigarurira abatari bake mu muziki nyarwanda mu ndirimbo ze yaririmbye nka Ubigenza ute, Piyapuresha, Ubutsinzi, Ibanga n’izindi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.