Connect with us

Amakuru aheruka

Abaturage barasaba RIB koroherezwa igihe hari uwahohotewe

Nyanza: Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza barasaba urwego rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) kuborohereza igihe bahohotewe kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Abaturage basabye RIB koroherezwa igihe hari uwahohotewe

Abaturage babisabye RIB nabo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza ubwo ruriya rwego rushinzwe Ubugenzacyaha rwabegeraga rugirango rwumve ibibazo bahura nabyo cyane ibijyanye n’ubutabera.

Bariya baturage babibwiye RIB ko bamwe muri bo bagorwa ni ikibazo cy’ubushobozi igihe hari uwahohotewe agakomeretswa, ko iyo agannye uru rwego rumutegeka kujya ku bitaro by’akarere kubonana na muganga ngo atange ibimenyetso by’abahanga bigaragaza niba ububare avuga ko afite bukomoka kuri uko gukomeretswe ashobora kuba yakorewe.

Icyo gihe umuturage we ubwe niwe wiyishyurira byose, bamwe mu batuye I Kibirizi babigaragaje nk’imbogamizi kuko naho ibitaro by’akarere ka Nyanza biherereye ari kure hasabwa ubushobozi buri hejuru kugirango bagereyo.

Uwitwa Hatunguramye Emile utuye mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi yabwiye UMUSEKE ko hari nk’abantu bagirana amakimbirane bakarwana ukomeretse akajya kuri RIB yagerayo bakamutegeka kujya kubonana na Docteur, yabura ubushobozi bujyayo bikaba ngombwa ko ajya ku kigonderabuzima bakamupfuka cya kibazo cye agahita acyihorera kubera kubura ubushobozi bwo kujya kubonana na Docteur.

Ati”Urumva kujya kwa Docteur bisaba amafaranga n’amatike byose bigasaba ubushobozi hari igihe rero umuntu aba atabufite.”

Uriya muturage akomeza avuga ko haba harimo imbogamizi kuko birangira nta butabera ahawe.

Ati“Niba bishoboka biriya byo koherezwa kwa Docteur bikwiye kuvaho kuko biba bigaragara ko ufite igikomere RIB ikwiye gukora iperereza kuko ari naryo bashinzwe yasanga aribyo koko wakomerekejwe ugahabwa ubutabera.”

Hakizimana Emmanuel nawe yagize ati“Akenshi hari ubwo umuntu akomeretswa nta mafaranga yicaranye kujya kwa Docteur bikagorana twumva RIB yakora ibishoboka maze wa muntu agahabwa ubutabera nta bintu byinshi asabwe binagendanye n’ubushobozi.”

Ntirenganya Jean Claude umukozi wa RIB ukora muri serivisi zo gukumira ibyaha waruhagarariye itsinda ryasuye umurenge wa Kibirizi yabwiye abaturage ko ufashwa ibintu byose ari umwana uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko naho uwo muntu iyo adafite ubushobozi Umurenge uramufasha agahabwa ubutabera.

Ati“Naho ufite ubushobozi iyo atanze amafaranga yivuza Urukiko rukagaragaza ko yari yahohotewe ashobora kuregera indishyi maze ayo mafaranga akayasubizwa.”

Kamarampaka Consolée uyobora RIB mu ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ari nayo ashobora gutuma ibyaha bibaho bishobora no kugoraho ingaruka mbi ku bana babo.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukomeje kwegera abaturage cyane abo mu mirenge y’ibyaro babasanga aho bari bakabacyemurira ibibazo, kuri iyi nshuro bari mu karere ka Nyanza mu Mirenge ya Kibirizi na Cyabakamyi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka