Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Abasenateri bagiye gusura abaturage bareba ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze

Sena yateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Iki gikorwa kizitabirwa n’Abasenateri bose, giteganyijwe kuva ku wa 21 – 30 Mutarama 2025.

Iki gikorwa kigamije kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, uburyo serivisi z’ubuvuzi zitangwa no kumenya niba zifasha abaturage bayagana uko bikwiye n’uruhare rw’inzego za Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Igikorwa gifite n’intego yo kumenya imbogamizi zigaragara mu guteza imbere amavuriro y’ibanze n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.

Perezida wa Sena, Dr KALINDA François, yagize ati “Sena y’u Rwanda ishima ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere amavuriro y’ibanze. Intambwe yatewe mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi irashimishije, ariko haracyagaragara ibibazo bitandukanye mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Muri iki gikorwa, Sena izasesengura ibyo bibazo, itange inama zituma serivisi zirushaho kunoga.”

Abasenateri bazasura nibura amavuriro y’ibanze mirongo itandatu (60). Abasenateri bazagira kandi ibiganiro n’abaturage batuye mu Kagari karimo ivuriro ryasuwe, ndetse banagire ikiganiro n’abayobozi b’Akarere, barimo abashinzwe ubuzima n’abahagarariye abajyanama b’ubuzima.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru