Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Umushinga “Hinga Wunguke” ugiye gufasha Abahinzi bo mu turere 13

Uwo mushinga Hinga Wunguke uzakora ibikorwa bizamara igihe kingana n’imyaka itanu (2023 – 2028),ukaba waratangiye gukorera mu Rwanda guhera mu kwezi kwa Mutarama 2023, ukaba uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere “USAID” Hinga Wunguke izibanda ku bikorwa byayo aribyo(Kugaburira ahazaza h’ingaruka) mu turere 13, aritwo: Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu, ndetse na Rutsiro.Daniel Gies, umuyobozi wa Hinga wunguke mu Rwanda

yagize ati:”Twishimiye cyane gukorana n’abahinzi bo mu Rwanda ndetse n’abandi bakora ku isoko kugira ngo turusheho kugera ku masoko yunguka no kongera umusaruro ku bicuruzwa na serivisi.”

N’ubwo urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruhura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe abahinzi bizeye ko gukoresha ibikoresho bigezweho ndetse n’ikoranabuhanga, bizabaha ubushobozi bwo kuzamura umusaruro, bityo barusheho kwihaza mu birirwa no kongera ibiribwa bifite intungamubiri, ndetse n’inzego zose zizafatanya kugira ngo habeho impinduka zirambye zizatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.Ikaba izakorana n’inzego za Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo mu cyaro, ndetse n’imijyi y’u Rwanda ku bijyanye na gahunda izakorana neza mu nzego z’ubuhinzi zatoranijwe.

Binyuze muri Hinga Wunguke, bazateza imbere politiki y’ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo aho bazakorana mu bijyanye n’amasoko aho uyu mushinga uzakorera kugira ngo bagere ku buryo bunoze kandi bamenye ba rwiyemezamirimo bashobora gutuma habaho impinduka nziza mu gihe bazana ubumenyi bushya bukenewe kugira ngo intego z’uyu mushinga zigerweho.

Abafatanyabikorwa b’ingenzi b’uyu mushinga wa Hinga wunguke ni Guverinoma y’u Rwanda, abikorera ki giti cyabo, amakoperative, amashyirahamwe na ba rwiyemezamirimo cyane cyane bo mu cyaro.Muri ibi bikorwa, Hinga Wunguke izakoresha agera kuri Miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika. muri ayo, asaga Miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gufasha abahinzi kubona inkunga binyuze mu bigo by’imari.

Hari kandi asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kuzamura ibijyanye no kugeza umusururo ku masoko.Muri rusange muri uyu mushinga hazakoreshwa miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika akaba asaga miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwada.

Muri iyi myaka 5 (2023-2028), Hinga Wunguke izashyira imbaraga mu gufasha nibura 30% by’abagore bafite imyaka yo kubyara kurya indyo yuzuye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru