Biciye mu bakunzi b’ikipe ya Gasogi United bazwi ku izina rya “Urubambyingwe”, Umuyobozi w’iyi kipe, Kakooza Nkuriza Charles yasabwe kwisubiraho ku cyemezo yari amaze amasaha make afashe cyo gukura iyi kipe muri Shampiyona.
Abafana b’ikipe ya KNC bitwa Urubambyingwe
Hashize amasaha, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, atangaje ko ikipe abereye Umuyobozi ko isezeye gukina shampiyona y’icyiciro cya Mbere nyuma yo gushinja Abasifuzi na FERWAFA kugambana bakamwiba ku mukino wa Rayon Sports na Gasogi United.
Abarenga 26 bihebeye iyi kipe ya Gasogi United, ni bo bahise bagaragaza ko bababajwe cyane n’iki cyemezo cya KNC ariko bamwingingira kwisubiraho.
Gasogi United ku mukino wayo na Rayon umukinnyi witwa Nkubana Marc yatsinze igitego ari kure cyane, cyashoboraga kwishyura icya Mico Justin wa Rayon Sports, ariko umusifuzi wo ku ruhande Said avuga ko hari habayeho kurarira, birangira icyo gitego cyanzwe.
Ibi byatumye ikipe ya Rayon Sports yegukana amanota atatu nyuma y’intsinzi y’igitego kimwe ku busa.
Nyuma y’uyu mukino nibwo KNC imbere y’Abanyamakuru yahise atangaza ko Gasogi United isezeye muri shampiyona, kubera icyo we yise umwanda uri muri FERWAFA.
Ibi byaje byiyongera ku bihano bya FERWAFA uyu Muyobozi yaherukaga guhabwa kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yasagariraga Umusifuzi witwa Balthazar, n’amagambo yavuze ashinja Perezida wa Kiyovu Sports kugurisha imikino.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.