Connect with us

Amakuru aheruka

Abadepite bagiye kugenzura imibereho myiza y’abaturage mu gihugu hose

Kuva ku wa 12 – 30 Werurwe 2022, Umutwe w’Abadepite wateguye ingendo mu Mirenge yose igize Uturere n’Umujyi wa Kigali harebwa imibereho y’abaturage hanasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere.

Abadepite baganira n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa kigali (Photo Facebook y’Inteko Ishinga Amategeko)

Itangazo rigenewe Abanyamakuru n’UMUSEKE ufitiye kopi, rivuga ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yavuze ko muri izi ngendo, Abadepite bazagira umwanya wo kureba ko ibibazo byagejejwe ku ba Depite mu ngendo ziherutse byakemutse.

Hon Mukabalisa yavuze ko kandi hazakorwa raporo igaragaza ibyo Abadepite babonye kugira ngo hatangwe imyanzuro ku bibazo byagaragaye bityo inzego za Leta zibishinzwe zibishakire ibisubizo.

Muri iki gikorwa, Abadepite bazasura Ibikorwa remezo bigamije kugeza mu baturage amazi meza; Ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje; Ibikorwa remezo by’imihanda; na Zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abadepite bazasura kandi imishinga y’iterambere n’ibikorwa bifitiye abaturage akamaro biteganyijwe mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022 mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo hagamijwe gukumira ibibazo bishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga n’ibikorwa kugira ngo batange inama ku byakosorwa hakiri kare.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga ko muri iki gikorwa, Abadepite bazagirana ibiganiro n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Abadepite kandi bazatanga umwanya wo kwakira ibibazo by’abaturage, kugira ngo Umutwe w’Abadepite uzabikurikirane ibiri ngombwa ko bikemurwe n’inzego z’ibanze bihabwe umurongo.

Mbere y’ibiganiro n’abaturage, buri Mudepite azaganiriza umuryango urimo amakimbirane mu rwego rwo kuwumva, kumenya ibibazo bitera ayo makimbirane, kuwugira inama zibafasha kugira umuryango utekanye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. Vava

    March 12, 2022 at 5:25 pm

    Nibyiza gusura abaturage!
    Gusa ikibazo gikomeye abaturage dusigaranye, n’icy’imikorere igoye kubera imisoro ihanitse n’amabwiriza atoroshye: Gusorera ubutaka,gusorera amatungo yaremye isoko, gutwara ibituruka kumatungo nibituruka kumashyamba bishyirwaho amabwiriza( Imisoro ihanitse);

  2. Ndizeye jean Paul

    March 13, 2022 at 9:13 am

    Nibyizs ariko turifuza ko bazanateba imbogamizi abakozi bashinzwe ubuhonzi n:ubworozi mu murenge bafite ,Kuko Gufata umushahara wawe ukawuguramo kariburant kugira ngo ukunde ugere k’umuhinzi biragoye cyane ,bityo bazadutekerezeho Kuko kunijyanye no kudufasha kwegera abahinzi ,baracyahendera ku itegeko rya 2006 icyo gihe litiro ya essanse yari 600 ,moto igura 1 250000Frw.Rwose bazatuganize tubahe imbogamizi zituma umusaruro uteganijwe utaherwaho Murakoze

  3. Rwemarika

    March 13, 2022 at 10:26 pm

    Biracuritse, ntabwo Abadepite bagomba kujya kureba ibibazo abaturage bafite, ahubwo bagombye Kuba babana nabo, babizi bakaza mu nteko baje kubaza gouvernement impanvu bidakemeka.
    Ni Intumwa za Rubanda muri Leta ariko birasa n, aho ari Intumwa za Leta muri Rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka