Amakuru aheruka

Abacanshuro muri Congo si aba none

Published on

Bijya gutangira, abantu benshi batekerezaga ko ari inkuru y’igihuha, ko ibyo u Rwanda ruvuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifashisha abacanshuro mu mugambi wo guhungabanya umutekano warwo atari ukuri.

 

Umunsi ku wundi, ibyari impuha byahindutse impamo biza no guhumira ku mirari ubwo abacanshuro bo muri Romania bari muri RDC, bamanikaga amaboko hanyuma bakishyikiriza M23 nyuma bakaza kunyuzwa mu Rwanda batashye mu bihugu byabo.

Muri Gashyantare 2023, nibwo ibimenyetso byatangiye kujya hanze kimwe ku kindi. Icyo gihe, abaturage bo mu Mujyi wa Goma, batangiye kubona abantu bitwaje intwaro, bagendagenda hirya no hino mu mujyi, kandi atari Ingabo za FARDC.

Bakundaga kuba bari kuri Hotel Mbiza i Goma, gusa bitewe n’uko icyo gihe umutwe wa Wagner wavugwaga cyane kubera intambara wari urimo hirya no hino, benshi baketse ko abarwanyi bawo ari bo bageze no muri RDC.

Uwahoze ari Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karen Chalyan, muri iyo minsi yabwiye IGIHE ati “Ndakumenyesha ko nta mukozi n’umwe wa Wagner uri muri RDC. Mu kwirinda ikindi kibazo gisa nk’icyo, nta muntu wo muri Guverinoma y’u Burusiya uwo ari we wese uri mu Burasirazuba bwa RDC, uretse no kurwana.”

Urujijo rwakomeje kuba rwinshi ariko kera kabaye biza kumenyekana ko abari muri RDC biganjemo Abanya-Romania. Bari bafite amasezerano abita ko ari abantu batanga imyitozo ya gisirikare ku Ngabo za RDC. Nibo bagurutsaga drones Tshisekedi yari yaraguze mu Bushinwa, ariko nazo uko zari enye, M23 yazirashe imwe ku yindi.

Bahembwaga 5000$ ku kwezi, amafaranga yikubye inshuro nyinshi ahabwa umusirikare usanzwe wa RDC kuko we ashobora kudahembwa, bamupfa akababazi akabona 100$.

Umuhuzabikorwa w’aba barwanyi, Constantin Timofti, ubwo Umutwe wa M23 wari umaze kwigarurira Umujyi wa Goma, yatangarije TVR, Televiziyo yo muri Romania, ati “Ingabo za Leta zamanitse amaboko zanga kurwana, duhitamo gusubira inyuma.”

Aba bacanshuro babarizwa mu mutwe witwa Asociatia RALF uyoborwa na Horațiu Potra. Ni umugabo ukomoka muri Romania uherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano z’igihugu cye ashinjwa gushaka kubangamira ibikorwa by’amatora.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version