Simbona impavu Afurika y’Epfo ikomeze kwinangirakugufata ikemezo cyo kohereza Kayishema Fulgencemu Rwanda.
Muri Afurika y’Epfo Umushinjacyaha Mukuruw’Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahangazirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz, yatangajeko ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bukomeje kugendabiguru ntege mu kubahiriza amasezeranompuzamahanga ngo burushyikirize KayishemaFulgence, azoherezwe kuburanira mu Rwanda.
Fulgence Kayishema wari mu b’imbere mu bashakishwaga na IRMCT kubera ibyaha bya Jenoside, yasanzwe aho yari mu kazi i Cape Town ku mugoroba woku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, nyumay’iperereza rikomeye yakozweho n’inzego z’ubutasi.
Urukiko rwa Cape Town rukomeje gusuzuma urubanzarwe, ngo hemezwe niba yohererezwa Urwegorwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaharwashyizeho impapuro zisaba ko afatwa, narworuzamushyikiriza u Rwanda kuko ariho agombakuburanira ariko icyemezo cyakomeje gutinda gufatwa.
Ubwo yari mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano, ku wa 10 Ukuboza 2024, Serge Brammertzyakagaragarije ko imirimo urwo rukiko rukomeje gukoramu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakoreweAbatutsi ndetse n’abo muri Yugoslavia.
Leta yu Rwanda, yavuze ko Kayishema Fulgence, ugiyekumara umwaka n’igice atawe muri yombi akiri muriAfurika y’Epfo ngo kuko icyo gihugu kiri kugenda gakemu kubahiriza amasezerano Mpuzamahanga.
Ati “Gufata umwanzuro kuri icyo, bishingira ku kubaAfurika y’Epfo yakuzuza inshingano zayoMpuzamahanga zo gushyikiriza Kayishema Urwegorwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha narworukamushyikiriza u Rwanda.”
Kayishema Fulgence yatawe muri yombi amaze imyakamyinshi yihishahisha, aho yagiye ahindura amazina yiyitaUmurundi, Umunyamalawi n’andi mayeri menshiyakoresheje ngo atazamenyekana.
Yavukiye mu yari Segiteri ya Nyange, Komini Kivumumuri Perefegitura ya Kibuye. Bikekwa ko yavutse mu 1959 cyangwa 1961.
Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kubaumufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikanebugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiyeinyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagatiy’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.
Inyandiko y’ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n’abandi bemeranyije ku buryo bwokwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu.
Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozib’ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsibamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi yaNyange n’ibindi bitandukanye yagizemo uruhare.
Brammertz yakomeje yerekana ko hagikorwa imirimoy’isuzumwa ku manza zitandukanye zirimo urwa rwaGerard Ntakirutimana, urwa Kayishema, urwa Kabuga, ndetse n’urubanza rwa Šešelj n’abandi.
Yavuze kandi ku cyemezo giherutse gufatwa ubwoUrukiko rwangaga Ubujurire bwa Ntakirutimana Gerard kuko byari byagaragaye ko umutangabuhamya ashoborakuba hari ibyo yijejwe cyangwa yarahawe ruswa ngoahindure imvugo.
Yagaragaje ko hari ubuhamya bukunze kugaragaza kobanyirabwo baba babuhinduye ariko ko ibiro bye bizakomeza guharanira ko himakazwa ubunyangamugayobinyuze mu gukora iperereza ryimbitse.
Yerekanye ko igikorwa gihuriweho cyo gushakishaabakekwaho ibyaha kizwi nka OTP-ICRC gikwiye kubaintangarugero mu buryo bwo gukora iperereza no gukurikirana abantu mu gukusanya amakuru ku bantu bagishakishwa uruhindu.
Yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe ariko hakiriakazi kenshi ko gukorwa aho ku ruhande rw’u Rwanda, abarenga 1000 bakekwaho kugira uruhare muri Jenosideyakorewe Abatutsi bagishakishwa mu gihe ibihumbiby’abakekwaho ibyaha muri Yugoslavia bigikorwahoiperereza.
Safi Emmanuel