Ubuyobozi bwa Minisiteri y’ijambo ry’ukuri, (Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center), bwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube, kureka gukoresha mu buryo bunyuranije n’amategeko izo mbuga basebya intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza.
Gitwaza avuga ko guhimbaza Imana hifashishijwe ikoranabuhanga bishoboka (Archives)
Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze ku wa 9 Gashyantare 2022, yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko videwo, amafoto, n’indirimbo bya Dr Gitwaza, ari umutungo bwite wayo bityo ko badakwiye kubikoresha batabifitiye uburenganzira, bashaka indonke ndetse no gusebya Intumwa Dr Paul Gitwaza.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Ev.Tuyizere Jean Batiste, yabwiye UMUSEKE, ko hajya gufatwa iki cyemezo ari uko kenshi bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye basebya Intumwa Dr Paul Gitwaza bahwituwe ariko bagakomeza kwinangira.
Ati “Twagiye tuganira n’abantu mu buryo butandukanye ariko iyo ubonye abantu batareka gukora ibintu ahubwo bakagenda babikabya, ubereka ko ibyo bakora bifite aho bigarukira, hari amategeko ashobora kubihana.
Tubigize ubu kubera ko abantu ari bwo bari gushaka views, umuntu agashaka kubakira izina ku bantu bagiye bagira amazina, ariko basenya ayabo.”
Yakomeje ati “Twabonaga umurimo wacu w’ivugabutumwa, ubuhamya bwacu n’indangagaciro zacu, biri kugenda byangizwa n’abantu bashaka kwiyubakira amazina, turavuga ngo reka tubakangure nubwo twari twarabihoreye ariko hari amategeko abihana.”
Ev,Tuyizere yavuze ko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari barashyize ku nkuta zabo amashusho n’ibindi basebya Intumwa Dr Gitwza, ko bahawe ukwezi kumwe ngo babe babivanyeho ndetse ko mu gihe bitakubahirizwa haziyambazwa amategeko.
Ati “Abatazabikora, intambwe ya mbere ni ukuzabaganiriza, uburyo bwa kabiri igihe adashaka kubyumva, buri rubuga rwose rufite abarucunga, abarutangije kandi hari imirongo yashyizweho ngo abantu batabangamirana, kandi AWM/ZTCC ni Minisiteri iri ku Isi yose, hari abanyamategeko bacu, hari abashinzwe ikoranabuhanga.”
Yakomeje ati “Ni bigera ku rwego hajyamo gukoresha ibyo bihangano mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko hakazamo ibigize icyaha, ubwo tuzitabaza amategeko.”
Authentic Word Ministry irimo itorero Zion Temple Celebration Center, aho ifite amatorero atandukanye ku Isi ndetse n’ibindi bikorwa birimo n’amashuri.
Kugeza ubu iyobowe n’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ari na we wayishinze.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.