Umuhanzi akaba n’umunyepoliki utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yeruye avuga ko indirimbo aherutse gusohora iri mu Kigande “Ogenda”, bisobanuye “uzagenda” ariko we yavugaga ko “ubutegetsi bwa Museveni buzahirima”.
Perezida Yoweri Museveni ni umwe mu barambye ku butegetsi muri Africa aburiho kuva mu 1986 (Archives)
Mu kiganiro Bobi Wine yahaye BBC yavuze ko indirimbo nta wundi ivuga atari Perezida Yoweri Museveni kubera ko yateye umugongo ibitekerezo byo kuzana Demokarasi mu gihugu.
Ati “Ubutegetsi bwa Uganda bwashoye amafaranga menshi mu bikorwa bihisha amabi bukora.
Bobi Wine avuga ko itangazamakuru muri Uganda rwafunzwe umunwa bityo ko uburyo bwiza bwo gutambutsa ubutumwa ari ugukoresha ubuhanzi.
Yagize ati “Ubutabera bwashoboka gusa igihe twagaragaza ibyaha, ni yo mpamvu dukomeje kubigaragaza, ni yo nzira yonyine yo kugaruka mu rugamba.”
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda yabaye muri Mutarama 2021, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 3,475,298, angana na 34.83%.
Ibyayavuyemo yarabyamaganye avuga ko ari we Perezida watowe. Mu ndirimbo ye “Ogenda” avuga ko Museveni yabeshye ko azazana Demokarasi ko ari yo arwanira ariko nyuma ahinduka Umunyagitugu.
Aganira na BBC, Wine yavuze ko atinyuka kuvuga ibyo abanda batinya.
Ngo indirimbo yayishyizemo amashusho mabi atari ukugira ngo asebye Leta ya Museveni, ahubwo ngo yagira ngo amusembure ajye ahagaragara avuge ko ibyo biri mu ndirimbo atari ukuri, ndetse ngo Bobi Wine ajyanwe mu Rukiko.
Robert Kyagulanyi Ssentamu yabaye Depite mu Nteko ishinga Amategeko ya Uganda avuga ko nta cyizere ko hari impinduka zizaba muri Uganda igihe Perezida Museveni agihari, ariko ngo atangazwa n’uburyo amahanga akomeza gushyigikira ubutegetsi bwe.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.