Amahanga

US: Abantu 19 bahitanywe n’inkongi yafashe inzu batuyemo

Published on

Nibura abantu 19 bishwe n’inkongi y’umuriro barimo abana 9 bari mu nzu ituwemo mu mujyi wa New York.

Inkongi yahitanye abantu 19 babaga muri iyi nyubako

Abandi bantu 32 bajyanywe kwa muganga, benshi bamerewe nabi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Eric Adams.

Ukurikiye ibikorwa byo kuzimya inkongi, Daniel Nigro yavuze ko benshi bishwe no kubura umwuka bagiye bakurwa kuri sima muri iyo nzu y’umuturirwa ufite etaji 19.

Yabwiye NBC News ko uyu mubare w’abantu bishwe n’inkongi ari munini cyane mu myaka 30 ishize muri Leta ya New York.

Hashize iminsi indi nzu yo guturamo ifashwe n’inkongi y’umuriro mu Mujyi wa Philadelphia, wo muri Leta Pennsylvania icyo gihe abantu 12, barimo abana 8 bahasize ubuzima.

Inkongi yok u Cyumweru yibasiye etaji ya kabiri n’iya gatatu y’inyubako yitwa “Bronx apartment” yatangiye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri i Kigali, ho hari saa tanu z’amanywa (11:00 a.m).

Abashinzwe kuzimya inkongi bagera kuri 200 ni bo bitabajwe ngo bahangane n’uwo muriro kugeza ubu bikekwa ko watewe n’amashanyarazi.

Abashinzwe kuzimya inkongi 200 ni bo boherejwe guhangana n’uriya muriro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

BBC

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version