Kuri Uyu wambere Urukiko rwibanze rwa Nyaruge Rwemeje ko ikirego cya Mudenge Emmanuel ntashingiro gifite, Rwemeje ko Mudenge Emmanuel adafunzwe muburyo bunyuranije n’amategeko.
Urukiko rwavuze ko Mudenge Emmanuel afunzwe byemewe n’amategeko
Umucamanza ategeka ko akomeza gufungwa akazarindira kuburana mumizi.
Umucamanza yavuze ko bitari ngombwa ko S.P Uwayezu Augustin Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge azanwa mu Rukiko kuko Mudenge adafunze muburyo bunyuranije n’amategeko.
Kuwa 17 Werurwe 2022 Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwari rwaburanishije Urubanza ruregwamo SP Uwayezu Augustin Uyobora Gereza ya Nyarugenge aho Mudenge Emmanuel n’abanyamategeko be bari batanze ikirego muri Uru rukiko bavuga ko Mudenge Emmanuel afunze muburyo bunyuranije n’amategeko.
Mudenge Emmanuel yari yabwiye Urukiko ko ku wa 04 Werurwe 2022 Umucamanza yategetse ko afungurwa by’agateganyo Gereza ikamuha igipapuro kimufungura mugihe yarari kwitegura gutaha kuri Gereza hagahita haza abakozi ba RIB bakamubwira ko atarekurwa na Gereza kuko hari ikindi cyaha RIB imukurikiranyeho cyo kunyereza Umutungo.
Nyuma yo kumenyeshwa icyo cyaha gishya RIB yamubwiriye kuri Gereza Mudenge Emmanuel avuga ko yahise yamburwa icyemezo Kimufungura n’ubuyobozi bwa Gereza agasubizwa muri Gereza agafungwa muburyo bunyuranije n’amategeko kuko muri System y’inkiko yari yakuwemo nk’Uwarekuwe.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.