Uwari Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC, Urayeneza John yamaze gusezera kuri izo nshingano abitewe n’uko ubuyobozi bw’aka Karere busa n’ubwatereranye ikipe.
Ghyslain Tchamais Bienvenue watozaga Gicumbi FC we yeguye akimara gutsindwa 6-0 na Kiyovu SC
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiye ubw’Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 28 Gashyantare, Urayeneza yavuze ko impamvu y’amikoro make iyi kipe ifite ari yo yabaye nyirabayazana y’ubwegure bwe.
Muri iyi baruwa kandi, Urayeneza yavuze ko azakomeza kuba hafi y’ikipe nk’uko byari bisanzwe na mbere yo kuba Umuyobozi wa yo.
Yagize ati “Mbandikiye iyi barwa mpagarika inshingano zo kuyobora ikipe kubera ikibazo cy’ubushobozi ikipe ihabwa mbona butatuma itanga umusaruro nk’uko mbyifuza.”
Yongeyeho ati “Nzakomeza gutanga umusanzu wanjye muri siporo kandi nzayiba hafi nk’umukunzi wa yo.”
Uyu mugabo yari yaragijwe iyi kipe n’abanyamuryango ba yo, mu 2018. Bivuze ko yari ayimazemo ine n’amezi abiri.
Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 14 n’umwenda w’ibitego 17, mu gihe shampiyona yo izaba ikinwa imikino y’umunsi wa 20.
Uretse uyu muyobozi kandi warekuye inshingano yari afite, ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare, uwari umutoza mukuru wayo, Bienvenue Ghyslain Tchiamas mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kunyagirwa na Kiyovu Sports ibitego 6-0, yavuze ko na we atakiri umutoza w’iyi kipe.
Mu ntangiriro y’iyi shampiyona, Perezida wa Musanze, Tuyishimire Placide uzwi nka Trump ndetse na Kamuzinzi Godefroid wa Espoir FC, bari beguye ariko bidatinze bisubiraho kuri iki cyemezo bari bafashe.
Urayeneza John ibumoso bw’ifoto yicaranye na Munyakazi Sadate hari muri 2021
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.