Umuhanzikazi Marina Deborah ubarizwa muri Label ya The Mane kwa Bad Rama yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise “Villa” ihamagarira abantu kwibagirwa ibibariza ahubwo bagaturiza mu bwami bwe.
Umuhanzikazi Marina akomeje kugaragaza imbaduko muri uyu mwaka wa 2022
Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw’amashusho nyuma y’iminsi asohoye indirimbo eshatu mu buryo bw’amajwi.
Marina utangaza ko uyu mwaka wa 2022 ari uwo gukora cyane no gushashagirana ku ruhando rwa muzika, ashimira abantu bose bakomeje kumwereka urukundo no kumutera ingabo mu bitugu mu muziki we.
Ati “Icyo nababwira uyu mwaka ni uw’ibikorwa gusa kandi ndabizi ko abantu bakunda Marina batazicwa n’irungu.”
Marina uri mu bakunzwe mu muziki nyarwanda muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “Reka nkutware mu isi yanjye, mu isi ya Marina…, mwese muze muri Villa ibagirwa ibikuriza,..”
Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo bamwe mu bazwi mu myidagaduro mu Rwanda barimo Fatakumavuta umunyamakuru usigaye uhungabanya imbuga nkoranyambaga cyane youtube, Dj Phill Peter uri mubari gukorana cyane na Marina muri iyi minsi n’abandi.
“Villa” ni indirimbo kandi ifite amashusho meza acyeye bigaragara ko uyu mukobwa na The Mane baticaye ubusa.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ayo Rash inononsorwa (Mix&Mastering) na Bop Pro amashusho akorwa na Serge Girishya.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.