Afurika

Umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia yakomerekeye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Published on

Mohamed Ibrahim Moalimuu yajyanywe kwa muganga kuvurwa ibikomere nyuma yo guturikanwa n’igisasu kuri iki Cyumweru.

Mohamed Ibrahim Moalimuu yajyanywe kwa muganga

Moalimuu, ubu ni Umuvugizi wa Leta ya Somalia ariko yahoze ari Umunyamakuru wa BBC, igisasu cyaturikiye hafi y’urugo rwe.

Ntiharamenyekana ubyihishe inyuma gusa Televiziyo ya Leta yavuze ko igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi.

Aljazeera ivuga ko umufotozi wayo yabonye ibice by’imibiri y’umubiri w’umuntu hanze y’urugo rwa Mohamed Ibrahim Moalimuu, we akaba yajyanwe kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi ya Somalia, Abdifatah Aden yabwiye Ibiro Ntaramakuru, Reuters ati “Umwiyahuzi yashakaga guhitana Umuvugizi wa guverinoma, ubu yajyanwe kwa muganga aravurwa ibikomere.”

Iki gisasu gikurikiye ikindi cyahitanye abantu 8 mu minsi mike ishize, cyo kigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab, cyagabwe hafi y’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere n’ikibuga mpuzamahanga.

Somalia imaze igihe mu mpaka zishingiye kuri politiki aho hari ubwumvikane buke hagati ya Minisitiri w’Intebe, Mohamed Hussein Roble na Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed, Farmaajo.

Mohamed Mohamed ukora itangazamakuru yabwiye BBC ko bisa n’aho impaka hagati ya Minisitiri w’Intebe na Perezida zabonewe igisubizo, Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ngo basabye ko amatora yazaba mu minsi 40 uhereye tariki 15 Mutarama, 2022.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version