Amakuru aheruka

Umutoza wungirije wa Rayon Sports yasabye gusubira iwabo

Published on

Umutoza wa Rayon Sports wungirije, Pedro Miguel agiye gusubira iwabo muri Portugal kubera impamvu zijyanye n’umuryango we amakuru avuga ko umubyeyi we (Mama) arwaye, bityo akaba agiye kumuba hafi.

Pedro Miguel yasabye gusubira iwabo ku mpamvu z’ibibazo byo mu muryango

Pedro Miguel yerekanywe tariki ya 2 Gashyantare 2022 ari kumwe n’umutoza mukuru Jorge Paixão na we ukomoka muri Portugal.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yemereye UMUSEKE ko aya makuru ari yo. Ati “Ntabwo twatandukanye ahubwo yasabye uruhushya rwo kujya mu bibazo by’umuryango.”

Pedro Miguel yari amaze gutoza imikino 3 aho 2 ari iya gicuti (banganyije na Police FC batsinda Nyanza FC) ni mu gihe undi ari uwa shampiyona batsinzwemo na Mukura VS 1-0.

Amakuru twamenye ni uko kuri uyu wa Gatatu, nta gihindutse ari bwo Pedro Miguel ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Portugal.

Uyu mugabo yageze mu Rwanda mu mpera za Mutarama, 2022 gusa yari asize umubyeyi we arwaye kanseri akaba agomba kujya kumurwaza.

Amakuru kandi avuga ko Jorge Paixão usanzwe ari mwene wabo na Pedro Miguel yaba yaramaze gutekereza ku muntu azamusimbuza.

Asubiye iwabo amaze gutoza imikino 3

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version