Umutoza mukuru wa APR FC Adil Erradi Mohamed yatsembeye itangazamakuru ko atarivugisha mu gihe hari bimwe mu bitangazamakuru bihari kandi bimwibasira ko adashoboye kandi nta bubasha bifite bwo kunenga umusaruro we mu ikipe ifite ubuyobozi.
Adil Mohamed yanze kuvugisha abanyamakuru abashinja kumusebya no kumwibasira
Ibi byabaye nyuma y’umukino wahuje APR FC na Etincelles FC kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Gashyantare 2022 kuri Sitade ya Kigali. Ni umukino warangiye Etincelles FC itsinzwe ibitego 2-0 bya Manishimwe Djabel kuri penaliti ku ikosa ryari ryakorewe Mugisha Gilbert, ndetse na Kwitonda Allain watsinze igitego cya kabiri igice cya mbere kirimo kirangira.
Nyuma y’umukino abanyamakuru bagereye abatoza ngo bagire icyo batangaza ku migendekere y’umukino, gusa Adil Mohamed utoza ikipe y’ingabo z’igihugu nubwo yari atahanye insinzi yashwishwiburije abanyamakuru ko atavugana nabo mu gihe hari ibitangazamakuru bya Radio-TV10 na Flash FM.
Mu mashusho yafashwe ubwo Adil Erradi yanganga kuvugisha itangazamakuru, mu burakari bwinshi yihanangirje abavuga kuri APR FC by’umwihariko abatubaha akazi ke akorera u Rwanda.
Ati “Njyewe ntacyo ntacyo kuvuga mu gihe hano hari Radio-TV10 na Flash FM, bahari sinavuga, sindwanya itangazamakuru ariko simvuga. Mujye mwubaha abanyarwanda, abakorera mu Rwanda banakorera u Rwanda. Muravuga abatoza, abatoza n’abakinnyi, abatoza n’abakinnyi ibyo ni ibiki. APR FC ifite icyerekezo cyiza n’intego, ikora kinyamwuga simwe bo kureba umusaruro kuko ifite abayobozi.”
Si ubwa mbere umutoza Adil Erradi Mohamed agaruka ku itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda kuko yakunze kugaragaza ko ritamwemera nk’umutoza ushoboye. Ni ibintu byatangiye nyuma y’uko yangiwe gutoza imikino nyafurika kubera ibyangombwa bitamwemerera gutoza.
Bimwe mu bitangazamakuru akunda gushyira mu majwi n’abanyamakuru babyo b’imikino bavuga ko batanga umutoza APR FC ahubwo bo bareba umusaruro we, gusa bongeraho ko abasobanurira ibyavuzwe n’ibi bitangazamakuru baba bamubeshya cyangwa bagashyiramo umunyu n’amakabya nkuru.
Adil Mohamed akimara gutsembera itangazamakuru, Umunyamakuru wa Flash FM, Kayiranga Ephrem abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter nawe yavuze ko ababwira Adil ibyo amaradiyo yavuze bashobora kuba bamubeshya.
Yagize ati “Abantu babwira Adil ibyo amaradiyo yavuze mushobora kuba mu mubeshya. Niba ari ukuri yatanga ikirego cy’ibyo abeshyerwa, ariko na none ibitangazamakuru bimwe nti byatuma ibindi bidahabwa interview.”
Umunya-Maroc Adil Erradi Mohamed kuva yagera muri APR FC yayihesheje ibikombe birimo ibya shampiyona iheruka, aherutse kandi guhembwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kumara imikino 50 adatsinzwe umukino n’umwe.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka wa 2020-2021 yakinwe mu buryo budasanzwe bw’amatsinda kubera icyorezo cya Covid-19, Adil yayegukanye adatsinzwe umukino n’umwe.
Gusa yagiye agarukwaho ko ntaho yageza iyi kipe ku ruhando mpuzamahanga kuko mu mikino Nyafurika yayijyanyemo nka CAF Champoins Leauge na CAF Confedration nubwo atabashije kuyigeza mu matsinda.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.