Umusore uri mu rukundo na Zari Hassan ufite abana batanu barimo abo yabyaranye na Diamond Platnumz, yamwizeje kumugira umugore kandi ko ari we mugabo wa nyuma azagira kuko adateze gutandukana na we.
Zari n’uyu musore ibyabo bigeze aharyoshye
Zari uzwi nka The Boss Lady, yakunze kumvikana mu rukundo n’abagabo batandukanye ariko urukundo rwabo rukarangira rushyizweho akadomo, amaze iminsi yerekana umusore bari kumwe mu munyenga w’urukundo.
Uyu mucore witwa GK Choppa yatangaje ko yihebeye uyu mugore w’abana batanu, ndetse ko mu gihe cya vuba azamwamibika impeta amusaba kumubera umugore ubundi bakibanira nta rwikekwe.
Amakuru avuga ko n’ubundi basanzwe babana mu nzu imwe muri Afurika y’Epfo y’uyu mugore w’umuherwe.
GK Choppa yagize ati “Ngiye kumwambika impeta kuko sinkunda kubona abantu bamusuzugura. Ninjye mugabo we wa nyuma [ashaka kuvuga ko bazabana akaramata].”
Zari The Boss Lady ukomoka muri Uganda ariko akaba afite ibikorwa byinshi muri Tanzania akaba asigaye atuye muri Africa y’Epfo, yigeze kubana n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz banafitanye abana babiri; umuhungu n’umukobwa.
Uyu mugore ukunze no kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto akunze gushyiraho agaragaza ikimero cye, yabyaranye na Diamond asanganywe abandi bana batatu yabyaranye n’umugabo we Ivan Ssemwaga witabye Imana.
Zari n’uyu musore bamaze iminsi birekana ko urukundo rwabo rutohagiye
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.