Connect with us

Amakuru aheruka

Umusore ukundana na Zari w’abana 5 agiye kumuterera ivi, anamusezeranya kumuhoza amarira

Umusore uri mu rukundo na Zari Hassan ufite abana batanu barimo abo yabyaranye na Diamond Platnumz, yamwizeje kumugira umugore kandi ko ari we mugabo wa nyuma azagira kuko adateze gutandukana na we.

Zari n’uyu musore ibyabo bigeze aharyoshye

Zari uzwi nka The Boss Lady, yakunze kumvikana mu rukundo n’abagabo batandukanye ariko urukundo rwabo rukarangira rushyizweho akadomo, amaze iminsi yerekana umusore bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Uyu mucore witwa GK Choppa yatangaje ko yihebeye uyu mugore w’abana batanu, ndetse ko mu gihe cya vuba azamwamibika impeta amusaba kumubera umugore ubundi bakibanira nta rwikekwe.

Amakuru avuga ko n’ubundi basanzwe babana mu nzu imwe muri Afurika y’Epfo y’uyu mugore w’umuherwe.

GK Choppa yagize ati “Ngiye kumwambika impeta kuko sinkunda kubona abantu bamusuzugura. Ninjye mugabo we wa nyuma [ashaka kuvuga ko bazabana akaramata].”

Zari The Boss Lady ukomoka muri Uganda ariko akaba afite ibikorwa byinshi muri Tanzania akaba asigaye atuye muri Africa y’Epfo, yigeze kubana n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz banafitanye abana babiri; umuhungu n’umukobwa.

Uyu mugore ukunze no kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto akunze gushyiraho agaragaza ikimero cye, yabyaranye na Diamond asanganywe abandi bana batatu yabyaranye n’umugabo we Ivan Ssemwaga witabye Imana.

Zari n’uyu musore bamaze iminsi birekana ko urukundo rwabo rutohagiye

Yamwizeje kuzamuhoza amarira

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. nzibonera

    March 3, 2022 at 3:44 pm

    Imibereho y’aba Stars iteye agahinda.Uyu amaze kubana n’abagabo batabarika.Byitwa ko “bali mu munyenga w’urukundo”,ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 17,bose batandukana.Jennifer Lopez yabanye n’abagabo 8 bazwi.Rihanna,amaze kubana n’abagabo 5.Utavuze abandi batabarika baryamanye nabo.Nubwo abantu millions na millions bishimisha mu busambanyi,bibabaza cyane imana yabahaye ubwiza kandi bizatuma babura ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka