Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bumaze guha akazi abaturage ibihumbi 21 binyuze mu mushinga ”Green Gicumbi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi,Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ‘umushinga Green Gicumbi’ umaze guha akazi abaturage ibihumbi 21
Umushinga”Green Gicumbi” muri aka Karere watangiye mu mwaka wa 2019.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko abahawe akazi ari abo mu Mirenge 9 uyu mushinga ukoreramo.
Nzabonimpa yavuze ko akazi abo baturage bakora harimo abakora mu materasi y’indinganire, amaterasi yikora, kubaka imidugudu y’abatishoboye bari batuye mu manegeka, gutera ibiti, gusazura amashyamba no kubaka ibigega bifata amazi byose bigamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Ati ”Guha akazi abaturage benshi byatumye igipimo cy’abishyura mutuweli mu Karere kizamuka, ubu turi ku mwanya wa 4 ku rwego rw’igihugu kubera ko abaturage binjiza amafaranga.”
Uyu Muyobozi yanavuze ko abahawe akazi bari biganje mu baturage bakoreshaga bakanacuruza ibiyobyabwenge bakuye mu gihugu cy’abaturanyi.
Mbabazi Sandrine umwe mu bahawe akazi n’uyu mushinga, avuga ko ku munsi ahembwa ibihumbi 2 bakayamuha nyuma y’iminsi 5.
Ati ”Mbere yuko uyu mushinga uza, twacururizaga ku mupaka wa Gatuna aho bawungiye abantu batubwiraga ko inzara igiye kutwica, uyu munsi turiho neza kuko duhembwa.”
Umuyobozi w’Umushinga ”Green Gicumbi” Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko abamaze guhabwa akazi, kuri ubu barimo kwigishwa uburyo bwo kwizigamira kugira ngo igihe umushinga uzaba uhagaze, abaturage bazabe bafite n’ubumenyi bwo gukorana n’amabanki.
Yagize ati ”Usibye guhabwa akazi, aho umushinga ukorera umusaruro mu bihingwa bitandukanye byera muri iyo Mirenge wikubye inshuro 3.”
Mu myaka 6 umushinga ”Green Gicumbi” uzamara ukorera muri aka Karere ka Gicumbi, uteganya guha akazi abaturage ibihumbi 150.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.