Inkuru Nyamukuru

Umuryango RUB n’abandi bafatanyabikorwa bagiye kwizihiza umunsi mukuru w’inkoni yera

Published on

U busanzwe Inkoni yera igizwe n’amabara atandukanye ariyo, umweru, ndetse  n’umutuku iyo nkoni ifasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kugenda ahantu hose ntawundi ubayoboye.

Byavugiwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye none tariki ya 10.Ugushyingo 2023, aho abafite ubumuga bwo kutabona bibumbiye mu muryango (RUB), bavuga ko bakigowe no kubona inkoni yera kubera igiciro cyayo gihanitse, bagasaba leta  y’U Rwanda ko yabafasha kubona uburyo babona inkoni yera bidasabye kuzitumiza mu mahanga.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Inkoni yera,ubwisanzure bwanjye.”

Dr. Kanimba Donathile, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), yasobanuye ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ari ingenzi.

Agira ati”kwizihiza umunsi mukuru w’inkoni yera bitwibutsa kongera kuzirikana imibereho y’abantu bafite ubumuga bwo kutabona, no kubazirikana hagamijwe kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abo.”

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru kandi hasobanuwe amateka y’inkoni yera n’imiterere yayo ugereranyije n’ubumuga bw’uyitwaje.

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutabona bari bitabiriye icyo kiganiro bavuga ko, iyo nkoni yera inafite ubushobozi bwo kubarinda gukubitwa n’inkuba cyangwa gufatwa n’amashanyarazi, kuko ikirindi cyayo kiba ari pulastiki.

Inkoni yera iyo ifite amabara y’umweru gusa, bisobanura ko uyitwaje atabona,yaba ifite amabara y’umutuku n’umweru bikaba bivuze ko atabona kandi atanumva.

Umunsi mukuru wahariwe inkoni yera watangiye kwizihizwa tariki ya 15 z’Ukwakira 1964 nyuma yo kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye, ukanizihizwa ku isi yose. mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009.

Iyo nkoni yahimbwe n’Umuryango w’Abibumye (UN), kugira ngo umuntu wese utabona, aho ageze ku isi afatwe kimwe n’undi muri buri gihugu.

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version