Mu ndirimbo nshya y’muraperi Diplomat yise ‘Kalinga’ aho aba avuga ibyiza ndetse n’ibibi bya politiki n’abayikora yasobanuye ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo yari agamije kumenyesha, kwigisha no kuvura abaturage, yeruye ko nta nyota afite yo gukora politiki nk’uko benshi babicyeka.
Nuru Fassasi umenyerewe mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ku mazina ya Diplomat ngo nta nyota na busa afite yo kwinjira muri Politiki.
Iyi ndirimbo ya Kalinga ihura n’ibikorwa by’abanya politiki baba abo mu Rwanda cyangwa ku isi hose, Diplomat avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ari ukuri kw’ibiriho yakozemo igihangano kirimo ubutumwa bwimbitse.
Diplomat ufite umwihariko wo kuririmba amateka ndetse n’ibindi bijyanye na Politike avuga ko abanyapolitiki bitwara nk’abakinnyi b’umupira aho akenshi bakunda kwitatsa ko barenganye mu gihe bakoze amakosa.
Ati “Umukinnyi akora ikosa rigaragara ariko ukabona arimo araburana ko ataribyo, so mu mukino wa politiki kuva twavuka cyangwa mu mateka yayo ibyo ni ibintu byagiye bikunda kugaragara cyane.”
Akomeza agira ati “Umunyapolitiki agakosa ariko akerekana ko nta kosa ririmo, akerekana ko wenda ari abandi mbega icyo kintu kikabaho cyo kurihakana cyane, nabivuze ahanini ntashingiye ku biriho ubu bijya imbere ku isi mu bihugu bitandukanye ahubwo mu mateka ya politiki byagiye bikunda kugaragara cyane.”
Iyi ndirimbo Kalinga igizwe n’amagambo azimije cyane nk’ibisanzwe ku ndirimbo za Diplomat avuga ko ari igihangano cyizanye mu nzira yo guhanura abantu bitandukanye no kumva ko ari inzira yo kwinjira muri politiki.
Ati “Nayikomoye kuri wa mujyo wo kuzuza inshingano zanjye nk’umuhanzi kuko mu nshingano y’umuhanzi harimo kumenyesha, kwigisha no kuvura nashingiye kuri ibyo bintu kuko ni inshingano zanjye.”
Diplomat avuga ko impamvu akunda kuririmba kuri politiki igira uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage bwa buri munsi nk’umuhanzi akaba avuga ku buzima, icyo akora cyane ari ukwinjira mu mibereho y’abantu n’uko bayoborwa.
Ati” Ni aho ngaho muzika yanjye ishingiye, kucyo kuba umunya politiki muri aka kanya navuga ko nta gahunda mfite.”