Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour avuga ko iyi ndirimbo ‘umuzingo’ atari inkuru ishingiye ku buzima bwe cyangwa undi muntu.
Ati “Ni inkuru nageneye abantu bose, nta handi yavuye ni muri Bibiliya nk’uko bisanzwe ni inkuru y’umutunzi na Lazaro narindi gusoma bituma ntekereza ubwo buzima bwo muri Bibiliya mbusanisha n’ubuzima tubayemo.”
Agaragaza ko umunyabwenge ari umenya ikinyejana isi igezemo ko atari icyo kwirata ngo yivuge ibigwi ahadakwiriye.
Ati “Ntukazindurwe no kuvuga agaciro k’imyambaro wambara mu maso yabambaye ubushwambagara,. Ntugaterwe iteka no kwerekana umubare w’amazu utunze kubadafite aho basegura umusaya,..”
Avuga ko idirimbo ze abasha kuririmba kugira ngo yisanishe n’umuntu cyangwa n’abantu bazi Imana nabatayizi ku buryo ushoboye kuyumva agira icyo yunguka.
Ati “Ni indirimbo yakiriwe neza ndabishimira cyane, nkunda ko abantu bumva ubutumwa kurusha uko bumva ijwi ryanjye cyangwa se kurusha uko basingiza umuziki nabawukora ahubwo bakumva amagambo bakayasigarana mu mutwe, nicyo kintu ndirimbira kandi n’icyo Imana yampamagariye.”
Kagame Charles yasoje ashimira abantu bose bumva ibihangano bye bikabakora ku mutima kandi bigahindura ubuzima bwabo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.