Binyuze muri tombola y’Ikigo gikora ibijyanye no gutega ku mikino na Casino ‘Gorilla Games’, Ndabahize Rodrigue yatsindiye itike yo kuzajya kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, uyu mukino uteganyijwe tariki ya 6 Gashyantare, 2022.
Ndabahize Rodrigue wabonye itike yo kuzajya kureba Finale ya CAN2021
Igikombe cy’ Afrika cy’ibihugu cyitabiriwe n’ibihugu 24 mu mupira w’amaguru, rigeze muri 1/4.
Ndabahize Rodrigue ni we munyamahirwe watsindiye itiye yo kuzajya kureba umukino wa nyuma (Finale) w’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, aho yemerewe guhitamo umuntu umwe bazajyana.
Kugira ngo umuntu aboneke mu bagombaga kuvamo umunyamahirwe yasabwaga gutega nibura 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo ku mukino uwo ari wo wose w’Igikombe cya Afurika.
Ni tombola yateguwe n’ikigo cya Gorilla Games gisanzwe ibijyanye n’imikino y’amahirwe ndetse no gutega ku mikino, aho iyi tombola yakozwe mu babashije gutega ku mikino y’igikombe cya Afurika iri kubera muri Cameroun.
Gakwandi Chris ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games, yavuze ko batekereje guhitamo ikintu umunyamahirwe uzatsinda azajya ahora yibuka, kirenze ku mafaranga n’ubundi abantu basanzwe batsindira mu gutega ku mikino.
Ati “Twifuzaga gutanga igihembo abatsinze batazigera bibagirwa, nizeye ko Rodrigue n’umunamahirwe w’inshuti ye cyangwa wo mu mruyango we azahitamo ngo bajyane bazakora babyibuka, ibihe bazagirira i Yaounde muri Stade ya Olembe n’abafana ibihumbi 60”.
Ikigo Nyarwanda gikora ibijyanye na betting [gutega imikino] Gorilla Games gifite umwihariko wo kuba gikorera kuri internet, muri telefone zigezweho n’izisanzwe ku buryo umuntu ageragereza amahirwe ye aho ari hose, igihe icyo ari cyo cyose ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko muri ibi bihe bya Covid-19 tubikangurirwa.
Iki kigo gikorera mu Rwanda kuva muri Kanama 2019, aho gifite icyicaro gikuru mu Nyubako ya Cogebanque iri mu Mujyi rwagati mu gihe kandi kuri internet gikorera kuri playgorillagames.com.
Playgorillagames.com ni bumwe mu buryo bufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda gutega ku mikino batavuye aho bari mu gihe kandi hari abakoresha uburyo bwa USSD code biciye kuri telefoni zisanzwe bakanda *878#, cyangwa se banyura kuri application ku bakoresha smartphones.
Kugira ngo wiyandikishe muri Gorilla Games ugomba kuba uri Umunyarwanda ufite nimero y’indangamuntu yawe mu gihe umunyamahanga asabwa nimero ya pasiporo.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.