Umunyamakuru w’imikino Horaho Axel yashyize ahagaragara amatariki y’ubukwe bwe n’umukobwa baherutse gusezerana imbere y’amategeko witwa Masera Nicole, aho buzaba ku wa 11 Kamena 2022.
Umunyamakuru Horaho Axel yasohoye amatariki y’ubukwe bwe
Tariki ya 18 Werurwe 2021 nibwo aba bombi basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ni umuhango wakorewe mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Nk’uko ubutumire bw’ubukwe bwa Horaho Axel bubigaragaza, ubukwe bwabo buzaba ku wa 11 Kamena 2022, gusa nta byinshi byatangajwe ku hazabera ubukwe n’ibindi.
Masera Nicole umugore wa Horaho Axel atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe bwabo nawe azahita amusangayo bakajya kubana muri iki gihugu.
Ubukwe bwabo bugiye kuba nyuma y’imyaka ibiri n’igice bari mu munyenga w’urukundo, mbere yo gusezerana mu mategeko bahuye nyuma y’igihe kitari gito batabonana kuko baherukanaga bakiri abana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bakuriye.
Horaho Axel yambitse impeta Nicole tariki ya 14 Werurwe 2021, ni ibirori byakorewe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Hoteli Kivu Serena, ni nyuma y’uko yariy ageze mu Rwanda tariki 8 Werurwe akubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho asanzwe atuye muri Leta ya Texas.
Horaho ni umwe mu banyamakuru b’imikino bamaze kumenyekana mu Rwanda, yanyuze ku bitangazmaakuru birimo Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda, RadioTV10 yakozeho mu kiganiro “Urukiko” cyavugishije benshi ariko abagikoraga bakaza gutandukanywa.
Kuri ubu ni umunyamakuru wa Fine FM mu kiganiro cy’imikino “Urukiko rw’Ubujurire” asangiye na Sam Karenzi na Bruno Taifa.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.