Amakuru aheruka

Umunyamakuru Gentil Gedeon yasimbuye Arthur kuri Kiss FM

Published on

Umunyamakuru umenyerewe mu biganiro mbarankuru Ntirenganya Gentil Gedeon yasimbuye Arthur Nkusi uherutse gusezera kuri Kiss FM.

Gentil Gedeon azajyakorana na Sandrine Isheja mu kiganiro Break Fast asimbuyemo Arthur Nkusi wasezeye

Gentil Gedeon mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 3 Mutarama 2022, nibwo yumvikanye kuri Kiss FM mu kiganiro Kiss Break Fast ari kumwe na Sandrine Isheja.

Iki kiganiro Break Fast cyari gisanzwe gikorwa na Sandrine na Arthur wamaze kuba asezera kuva ku wa 25 Ukuboza 2021, kuri ubu akaba yibereye mu birwa bya Zanzibar mu biruhuko hamwe n’umugore we.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Kiss FM bari babanje guteguza ko Sandrine Isheja aragarukana n’umunyamakuru mushya bazafatanya, bati “Mu kanya gato urumva Sandrine muri Kiss Break Fast araba ari kumwe n’undi muntu mushya bazajya bakorana, urakeka ari nde?”

Bidatinze ikiganiro gitangiye nibwo Gentil Gedeon Ntirenganya yahise yumvikana kuri iyi radiyo, maze nk’uko bari bateguje abantu basaba ko bamuha ikaze. Bagize bati “Dufatanye guha ikaze Gentil Gedeon tuzajya tubana mu kiganiro Break Fast hamwe na Sandrine Isheja.”

Gentil Gedeon agiye kuri iyi radiyo nyuma y’igihe nawe asezeye kuri Kigali Today yari amazeho iminsi, dore ko ari naho ikiganiro mbarankuru ‘Inyanja twogamo’ yacyamamayemo, nyuma yo gusezera yahise akomeza muri ibi biganiro ku muyoboro we wa YouTube.

Ntirenganya Gentil Gedeon yanyuze mu bitangazamakuru binyuranye hano mu Rwanda, aho yahereye kuri radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda igihe yari umunyeshuri wa kaminuza, yakoze kandi kuri RadioTV10. Aho yaherukaga ni kuri Kigali Today.

Umunyamakuru Gentil Gedeon yatangiye gukora kuri Kiss FM

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version