Jin Joseph yaburanye adafunzwe ndetse ahakana ibyo aregwa nubwo Urukiko rwabimuhamije inshuro ebyiri
Ku wa 20 Mutarama 2022 nibwo Urukiko Rukuru rwahamije icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri Umunya-Koreya y’Epfo witwa Jin Joseph, icyo gihe Umucamanza yavuze ko adahamwa n’icyaha cy’ubuhemu kuko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bweretse urukiko bumuhamya icyo cyaha.
Uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu mu butabera bw’u Rwanda rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’Umucamanza.
Rwatangijwe n’uwitwa Pascal Kanyandekwe ku kirego yatanze mu bugenzacyaha bw’uRwanda (RIB) arega uyu munya-Koreya y’Epfo witwa Jin Joseph utuye mu Rwanda aho korera ibikorwa by’ubucuruzi ari na byo byavuyemo amakimbirane yavuyemo kutumvikana birangira bitabaje inkiko.
Jin Joseph umwirondoro we werekana ko atuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagali ka Kamutwa mu Mudugudu w’Umutekano.
Yahise yitabaza Urukiko rw’Ubujurire mu manza z’akarengane yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo asaba ko yahabwa amahirwe ya nyuma yo kuburana Urubanza mu Rukiko rw’Ubujurire kuko Inkiko zose yaciyemo yaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse n’Urukiko Rukuru ngo zose zirengagije ibisobanuro yatanze, zimuhamya icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri zikamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3Frw.
Mu igisubizo Jin Joseph yasubijwe n’Urukiko rw’Ikirenga, icyemezo cyafashwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo agashyiraho umukono we cyahawe No 31/CJ/2022 cyo gusubirashamo ku impamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.
Icyi cyemezo kiragira kiti “Twebwe Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga tumaze kubona ibaruwa twandikiwe na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire isaba ko urubanza No RPA 00676/2021/HC/KIG rwaciwe n’urukiko Rukuru kuwa 20 Murarama 2022 aho haburagaga Ubushinjacyaha na Jin Joseph ko rwasubirwamo kubera impamvu z’akarengane.”
Ntabwo ari kenshi umuntu akatirwa n’Urukiko Rukuru ngo abone amahirwe yo gusubirishamo urubanza rwe ntabwo bikunda kubaho gusa itegeko rirabiteganya.
Urubanza rwa Jin Joseph na Kanyandekwe Pascal rwaciwe n’Urukiko Rukuru ruri mu manza zavuzwe cyane mu Mutarama 2022 kuko hafi y’ibinyamakuru byose byo mu Rwanda byarwanditseho bishingiye ku cyemezo Umucamanza w’Urukiko Rukuru yafashe cyo gufunga Jin Joseph imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3Frw.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.