Connect with us

Amakuru aheruka

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatangaje uburyo yaburiye mu nzu ye y’akataraboneka 

Umukunzi wa rutahizamu wa Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yavuze ko byamutwaye amezi atandatu kugira ngo amenyere inzu uyu mukinnyi yabagamo muri Espagne, inshuro nyinshi yagiye ayiyoberamo.

Georgina Rodriguez ngo kenshi yaburiye mu nzu Cristiano yabagamo i Madrid

Cristiano yatangiye gukundana na Georgina Rodriguez ubwo yakiniraga Real Madrid yo muri Espgane muri 2016.

Uyu mukobwa wari umenyereye kubaho mu buzima buciriritse, yatangiye kuryoherwa n’ubuzima buhenze Cristiano yabagamo nubwo byabanje kumutonda.

Mu cyegeranyo cyamukozweho kuri Netflix, yavuze ko ku nshuro ya mbere asura Cristiano yaburiye mu nzu ye yabagamo muri Espagne ifite agaciro ka miliyoni 5 z’ama-Pounds .

Ati “Bwa mbere njya mu nzu ya Cristiano narabuze. Nashakaga kujya mu gikoni gufata amazi ariko sinari nzi aho kujya, rimwe na rimwe byamfataga igice cy’isaha gusubira mu ruganiriro kuko nabaga ntazi inzira insubizayo.”

Cristiano Ronaldo na Rodriguez urukundo rwabo rwarakuze kugeza babyaranye

Yakomeje agira ati “Yari nini cyane. Kuva nk’iri umwana niberaga mu nzu nto. Nagezeyo, nta gitekerezo na gito nari mfite, nako simbizi. Nyuma y’igice cy’umwaka nibwo namenye aho buri kimwe kiri, ariko byari byiza.”

Cristiano Ronaldo na Rodriguez urukundo rwabo rwarakuze kugeza babyaranye.

Gerogina usanzwe ari umunyamideli, ku wa Kane tariki ya 27 ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, Cristiano yaramutunguye amujyana muri Dubai isabukuru ye yizihirizwa ku munara muremure ku Isi wa Burj Khalifa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. kazimbaya

    January 31, 2022 at 9:22 am

    Ngo ni “umukunzi wa Ronaldo”??? Kubana mutarateye igikumwe,ni ubusambanyi.Ni icyaha gikomeye nubwo gikorwa na millions nyinshi z’abantu.Byerekana uburyo abantu bananiye Imana yabaremye.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka wo kuzabarimbura,kubera ko ibinginga bakanga kumva.Abayumvira,nubwo aribo bake nkuko bible ivuga,bazarokoka kuli uwo munsi uteye ubwoba nkuko Yoweli 2:11 havuga.Ndetse n’abapfuye barayumviraga izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6:40 havuga.Bitandukanye n’ababeshya ko upfuye aba yitabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka