Amahanga

Umujenerali w’Umurusiya wari mu bayoboye urugamba muri Ukraine yishwe arashwe na mudahusha

Published on

Maj Gen. Andrey Sukhovetsky wari mu bayoboye ibikorwa by’Igisirikare cy’u Burusiya muri Ukraine, yishwe arashwe na mudahusha.

Maj Gen. Andrey Sukhovetsky yiciwe ku rugamba

Major-General Andrey Sukhovetsky, yarashwe na mudahusha mu gikorwa kidasanzwe cy’Igisirikare cya Ukraine.

Gen. Andrey Sukhovetsky w’imyaka 47, yari umuyobozi wungirije w’itsinda rya 41 ry’abasirikare bari mu gikorwa cyo mu Karere ko hagati muri Ukraine.

Igisirikare cy’u Burusiya, cyemeje urupfu rw’uyu Mujenerali, kivuga ko yarashwe na mudahusha.

Itangazo ry’Igisirikare cy’u Burusiya, rigira riti “Ni byo yishwe na mudahusha.”

Biteganyijwe ko uyu Mujenerali azashyingurwa ku wa Gatandatu.

Uyu mujenerali wapfiriye ku rugamba, ari mu basirikare bakuru bari bubashywe mu Burusiya, akaba yarashwe ari mu ndege y’intamabara.

Sergey Chipilyov, uyoboye ibikorwa by’Igisirikare cy’u Burusiya kirwanira mu kirere muri iyi ntambara iri kubera muri Ukraine, yagize ati “Mu kababaro kenshi twakiriye amakuru y’incamugongo ko inshuti yacu Major-General Andrey Aleksandrovich Sukhovetsky, yiciwe muri Ukraine mu gikorwa kidasanzwe cy’igisirikare. Twihanganishije umuryango we.”

Kugeza muri 2021, Maj Gen. Andrey Sukhovetsky yari akuriye umutwe w’Igisirikare wa 7 w’igisirikare cy’u Burusiya urwanira mu kirere akaba yari afite imyitozo idasanzwe mu kurwanira mu misozi.

Igisirikare cy’u Burusiya giherutse gutangaza ko kimaze kubura abasirikare 498 biciwe mu ntambara ya Ukraine mu gihe Ukraine yo yari yatangaje ko imaze kwivugana abasirikare bagera mu 6 000.

UMUSEKE.RW

5 Comments

Popular Posts

Exit mobile version