Amakuru aheruka

Umuhanzikazi Joddy Bright arashinja Gisa cy’Inganzo ubwambuzi n’uburiganya

Published on

Umuhanzi nyarwanda Gisa cy’Inganzo, arashinjwa n’umuhanzikazi ukizamuka, Joddy Bright ubuhemu no kumurya amafaranga asaga Miliyoni n’igice y’uRwanda , ni nyuma y’uko bakoranye indirimbo yari yishyuriye ibisabwa byose ariko ikaza gusibwa kuri YouTube ahubwo igasubirwamo bushya we atarimo.

Umuhanzikazi Joddy Bright utuye muri Amaerika avuga ko Gisa cy’Inganzo yamukoreye ubuhemu bukomeye

Umunyarwandakazi Umutoni Emerance ufite izina ry’ubuhanzi rya Joddy Bright usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Arizona, avuga ko Gisa Cy’Inganzo yamwijeje ko agiye kumufasha kwinjira mu ruhando rwa muzika bakorana indirimbo, gusa yagombaga kwishyura ibisabwa byose ngo ikorwe harimo no kuyimenyekanisha.

Joddy Bright avuga ko bemeranyijwe gukorana indirimbo mu buryo bw’amajwi, yishyura ibyo Gisa yamusabaga byose, isohotse ishyirwa kuri shene ya Youtube ya Gisa cy’Inganzo, yaje gutungurwa n’uko Gisa yayikuyeho maze agakora isa neza niyo bakoranye.

Ati “Umuntu yampuje na Gisa mu buryo bwihuse, mumenyesha ko nkunda umuziki we twemerenya gukorana indirimbo. Najyaga mwoherereza amafaranga kuri telefone yo gukora indirimbo, akanyizeza ko nzanahamagarwa n’abanyamakuru tukamenyekanisha indirimbo. Nyuma yaje kuyivana kuri YouTube kubera ko yarimo ategura kuyisubiramo.”

Ni indirimbo aba bombi bahuriyemo bayita “Iyizire” nyuma y’amezi umunani atungurwa no kubona Kuwa 7 Gashyantare 2022 Gisa cy’Inganzo asohoye amashusho y’iyo yise ‘Promise’ isa neza niyo bakoranye na Joddy Bright.

Iyi ndirimo Iyizire Gisa Cy’Inganzo yari yakoranye na Joddy Bright amagambo yayo ni amwe ijana ku ijana n’indirimbo ye nshya Promise, itandukaniro nuko ijwi ry’uyu mukobwa ritarimo.

Izi ndirimbo zombi zakozwe na Producer Odilo ukorera muri Unlimited Record i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzikazi mu ijwi ryuje ikiniga, yabwiye umunyamakuru w’UMUSEKE ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ryatwaye amafaranga menshi, gusa ashengurwa no kuba indirimbo ye yarasibwe kuri youtube agakurikizwa ibitutsi.

Amafaranga yo gukora iyi ndirimbo, uyu mukobwa yayoherezaga mu bihe binyuranye kuri numero ibaruye kuri Mukamunana Marthe isanzwe ikoreshwa na Gisa cy’Inganzo.

Muri Gicurasi 2021, Gisa cy’Inganzo yakiriye amadorali 230$, 150$, 265$, 210 n’andi yoherejwe mu bihe binyuranye, yose hamwe yahawe amadorali 1,500$.

Joddy Bright ngo hari ubwo Gisa yamusabaga amafaranga yamuhakanira akamutuka ibitutsi by’urukozasoni

Joddy Bright akomeza avuga ko hari n’igihe Gisa Cy’Inganzo yigeze kumusaba amafaranga amubwira ko azakoreshwa ku ma radiyo bamenyekanisha indirimbo, ariko byose byari ukumurya utwe kuko yaje guhindukira nyuma y’igihe amubwira ko yari yararwaye.

Yagize ati “Hari igihe yigeze kumbwira ko agiye gukora promotion ansaba amafaranga, anyizeza kujya kuri radiyo ariko ahita akuraho telefone icyumweru cyose. Nyuma yaho yagarutse ambwira iby’ibyago yagize.”

Mu butumwa dufitiye kopi, Gisa n’uburakari bwinshi yasabye uyu mukobwa amafaranga maze nawe amubwira ko adafite amafaranga yo gukomeza kumuha.

Gisa yamusubije agira ati “Gumana roho yawe, iyo mijinya y’abadayimoni yizamure, yantwara iki se ? asyi, wowe ndarwaye warangiza ukamvugisha ubugambo bubi no kunsonga gusa.”

Joddy Bright utuye mu Mujyi wa Phoenix mu marira menshi yavuze ko Gisa Cy’Inganzo yamukoreye ubuhemu kugeza naho amublotse ku mbuga zose bavuganiragaho (Watsapp na Instagram).

Yagize ati “Yaramblotse kuri WhatsApp njya kuri Instagram mubajije impamvu yayikuyeho (indirimbo) ambwira ko isubiraho ariko nyuma nabwo arambloka naho. Byarambabaje cyane, gusa kuko narinzi ko ntacyo nabikoraho nanze kubitindaho. Byaranshavuje bikomeye.”

Umva hano ikiganiro Joddy Bright yagiranye na Gisa cy’Inganzo bavuga kuri iyi ndirimbo, Gisa arya iminwa bikarangira atukanye.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/wp-content/uploads/2022/02/Jodd.mp3?_=1

Iyi ndirimbo yari iri kuri Shene ya Youtube ya Gisa cy’Inganzo nyuma aza kuyikuraho akora isa nkayo 100%

Joddy Bright avuga ko Gisa Cy’Inganzo yagiye avuga mu itangazamakuru ko ari mushiki we yinjije mu muziki kandi mu by’ukuri ntacyo bapfana.

Ati “Yaragiye mu binyamakuru avuga ko ndi mushiki we kandi ntabwo ndi mushiki we, Ndifuza kuvuga ko njye ntari mushiki wa Gisa, ntaho njye nawe duhuriye, nta n’icyo mpfana nawe, nta na gito, ibintu banditse muri kiriya kinyamakuru byose byari ibinyoma,namubajije impamvu yabikoze ambwira ko atari ngombwa kuvuga ukuri.”

Avuga ko Gisa yamwishushanyijeho bikomeye kuko uko yiyerekana atariko ateye ahubwo ari umuhemu bikomeye.

Joddy Bright avuga ko ngo byamusigiye isomo ko nta muntu ukwiye kwizerwa kuko benshi bafatirana abahanzi bakizamuka.

Ati “Isomo nakuyemo ni ukutizera umuntu nyine cyane mu bahanzi baba barazamutse , hafi ya bose ni indryarya. Ibyo yankoreye mbibona nk’agasuzuguro n’ubuhemu bwinshi cyane, ndifuza ubuvugizi kugira ngo hatazagira undi bibaho ku bandi bantu bashaka kuzamuka, ni ukugira ngo barebe nabo bige.”

Asanga atari we wenyine Gisa cy’Inganzo yaba yarakoreye ibintu nk’ibi. Ati “Ni umwana mubi, ni indryarya, ntabwo ibyo akubwiye ariko abikora, ahubwo icyo aba agambiriye ni ukukwambura anakubeshya, yanyigishije byinshi cyane.”

Gisa cy’Inganzo avuga ko nta buhemu yakoreye Joddy Bright ko amafaranga yamuhaye ari imfashanyo atari ikiguzi cy’indirimbo.

Gisa cy’Inganzo kuri ibi bintu bimuvugwaho yabwiye UMUSEKE ko nta buhemu yakoreye uyu mukobwa kuko indirimbo atari iya Joddy Bright.

Uyu muhanzi asobanura ko uriya mukobwa ari umufana we wamusabye ko bakorana indirimbo ariko igashyirwa kuri Channel ya Gisa ,ngo bumvikanye ko nta ruhare ayifiteho.

Yagize ati “Yakubwiye ko hari indirimbo yanditse cyangwa se ngo aririmbe ?Oya rwose abo ni bababafana, urabizi dusanzwe tugira abafana benshi ahubwo ni uko hari bamwe umuntu ahuza nabo urugwiro,hari version twari twakoranye gusa ntekereza ko atabona ubushobozi bwagura indirimbo nk’iriya, narabimusobanuriye byose.”

Yemera ko iyo bakoranye na Joddy Bright yitwa “Iyizire” yayikuye kuri youtube kuko igihangano ari icye bwite.

Gisa cy’Inganzo ntahakana ko yahawe amafaranga na Joddy Bright gusa ngo ntiyari ay’indirimbo kuko nta masezerano bagiranye.

Yagize ati “Reka reka reka nta mafaranga y’iyi ndirimbo njyewe nzi, tugira abafana benshi batwoherereza amafaranga , tugira abafana benshi duhuza, hari abo twandikira indirimbo, ngira ngo urabizi hari n’abo dukorana, indirimbo twarayikoze turanayikosora, nta kibazo rwose.”

“Ariya yayoherezaga kabisa nk’amafaranga asanzwe ariko icyabayeho twahuje urugwiro nk’inshuti ndavuga nti reka nkushyire muri iyi ndirimbo ndumva ubishaka, kuyikora ni amafaranga, simbizi ukuntu nabyita ariko yagombaga no kuba amenya ukuntu gahunda y’iyo ndirimbo yakozwe, nimba umuntu yansabye ko dukorana indirimbo ntabwo nshobora kuvunika cyane kandi yabinsabye, ahubwo ndamworohereza ntabwo mwishyuza igihangano.”

Gisa yakomeje avuga ko yakoranye iyi ndirimbo n’uyu mukobwa kubera guhuza urugwiro n’aho amafaranga yayamwohererezaga nk’ubufasha ko atari ay’igihangano.

Aha yagize ati ” Shene yanjye ninjye uyi controla ni nanjye uba uzi ukuntu ngomba gucuruza ibihangano kandi twese bikatugirira umumaro, naravuze nti reka nyisubiremo kandi ni inama nagiriwemo n’abantu bakuru muri uru ruganda nawe ndabimubwira ni ukuri kw’Imana yo mw’ijuru.”

Ati “Impano y’Imana ntabwo tuyihinga papa,namwandikira n’ijana nta guhemuka kurimo ahubwo ni babandi b’iki gihe uba usanga bashaka kuzamukira ku mpano y’umuntu usibye ko byabaye kuva cyera mbimenyereye, ntibanitware neza ngo umuntu akomeze abafashe, igihangano ni ikintu gihenze papa, ubuse yabona miliyoni zingahe ziguze igihangano koko ?.”

Gisa yemera ko nta promotion irenze kuba yarafashe indirimbo yakoranye n’uyu mukobwa akayishyira kuri youtube bihagije.

Ati “Kugufata nkakumurika ahantu hose kuma instagram n’iki byose s’uko ntabangukunda koko ?”

Joddy Bright witegura gushyira hanze indirimbo nshya muri uku kwezi yavuze ko hari igihe yagiriwe inama yo gutanga ikirego kuri RIB ariko akanga kubikora kuko adakunda rwaserera, asaba abahanzi bakizamuka by’umwihariko abatuye hanze y’u Rwanda kwitondera abahanzi babizeza ibitangaza.

Urupapuro rwamamazaga iyi ndirimbo aba bombi bahuriyemo 

Indrimbo Promise ya Gisa cy’Inganzo yakoze yakuyemo amajwi ya Joddy Bright

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version