Amakuru aheruka

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yahaye Papa Francis Impano

Published on

Nyina wa rutahizamu wa Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo Dolores Aveiro yahuye na Papa Francis amuha impano y’umupira uriho izina ry’umuhungu we.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022 i Vatican aho Papa aba.

Uyu mubyeyi akaba yahaye impano y’umupira (Jersey) ya Cristiano Ronaldo y’igihugu cye cya Portugal, ibintu byatunguye Papa Francis.

Nyina wa Cristiano abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “amarangamutima adasanzwe. Urakoze cyane Papa Francis. “

Benshi bakaba babihuje no kujya gusabira umugisha umuhungu ngo yongere abone izamu cyane ko amaze imikino 5 nta gitego. Kuva yagera muri Manchester United amaze kuyikinira imikino 25 akaba amaze kuyitsindira ibitego 14.

Ku wa Gatatu Umushumba wa Kiliziya yahaye amahirwe abari baje kumureba kubonana na bo ubwo yabageneraga ubutumwa.

Umubyeyi wa Ronaldo yakoze ibishoboka ngo ahe impano Papa Francis kandi iyo mpano akazahora ayibuka.

Uretse kuba mu kabati Papa yarabitsemo umwambaro wa Ronaldo uriho n’imikono yasinyeho, anabitse uwamukeba we w’ibihe byose Lionel Messi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

6 Comments

Popular Posts

Exit mobile version