Mu mukino wa kimwe cy’umunani (Round 16) muri UEFA Champions League Kylian Mbappe yafashije Paris Saint Germain gustindira i Paris Real Madrid igitego 1-0, ni mu gihe Lionel Messi yari yananiwe kwinjiza penaliti.
Akamwenyu kari kose kuri Neymar na Mbappe nyuma yo gutahana instinzi
Ni umukino watangiye saa yine z’ijoro kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Gashyantare 2022, umukino wa 1/8 wahuzaga PSG na Real Madrid i Paris mu Bufaransa kuri Sitade ya Parc des Princes yari yicayemo abafana ibihumbi 47 birenga.
Watangiranye imbaraga buri kipe ishaka insinzi, gusa Real Madrid yari asuye PSG yari yanze kurekura ikibuga ngo ikine umukino wayo. Ahubwo yo yakinaga yugarira mu rwego rwo kwirinda ko yinjizwa igitego.
Gusa ubusatiriza bwa PSG burangajwe imbere na Lionel Messi Kylian Mbappe na DI Maria bwari hejuru y’ubusatirizi bwa Real Madrid bwari buyobowe na Benzema, Asensio na Vinicius Junior kuko bo baje no kuba basohorwa mu kibuga hakinjiramo Eden Hazard, Gareth Bale na Rodrygo.
Ku munota wa 62 Paris Saint Germain yaje kubona penaliti ariko kizigenza Lionel Messi ayishyira mu biganza bya Thibaut Courtois. Iminota 90 y’umukino yarangiye rwabuze gica, gusa ku munota wa kane w’inyongera Kylian Mbappe yaje kuba ahesha ikuzo PSG atsinda igitego cyabahesheje instinzi.
Umukino wo kwishyura ukazaba ku wa 9 Werurwe 2022, ukazabera muri Espain mu mujyi wa Madrid aho hazamenyekana ikomeza muri ¼ .
Igitego cya Kylian Mbappe kikaba cyabaye igitego cya 13 mu mikino 13 iheruka ya Champions League.
Mbappe amaze gukina imikino ya Champions League 53, atsinda ibitego 32 atanga imipira ivamo ibitego 19 bituma agira uruhare mu bitego 51.
Lionel Messi niwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino ya kimwe cy’umunani, aho afite ibitego 29 mu 125 amaze gutsinda muri UEFA Champions League amaze gukina imikino yayo 154 agatwara ibikombe bine.
Undi mukino wabaye wahuje Sporting CP na Manchester City, aho Man-City yatsindiye iwayo Sporting ibitego 5 ku busa, ibitego bya Mahrez, Silva watsinze bibiri, Foden na Raheem Sterling.
Kuri uyu wa Gatatu, iyi mikino irakomeza, FC Salzburg irakira Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Inter Millan iraba yakira Liverpool yo mu Bwongereza.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.