Amakuru aheruka

Ubwato bwa Gisirikare buri mu kazi, abahahira hakurya no hakuno ya Nyabarongo barashima Leta

Published on

Abaturage bari basanzwe bakoresha ikiraro cya Gahira cyabafashaga kwambuka Nyabarongo ariko kikaza gusenywa n’abagizi ba nabi, bari kwambuka bakoresheje ubwato bwa Gisirikare, barashima Leta ko yabitayeho.

Abaturage bavuga ko ubu bwato bwabafashije cyane

Ni nyuma yaho ku wa 3 Mutarama 2022 habereye impanuka y’ubwato bubiri  bwavaga mu Karere ka Gakenke bugongana n’ubwavaga muri Muhanga maze abasaga 40 bakarohama ndetse umuntu umwe yitaba Imana.

Nyuma y’iyo nsanganya hatangiye kwifashishwa ubwato bwa Gisirikare kugira ngo bwambutse abaturage bari babuze uko bambuka. Abaganiriye n’UMUSEKE bavuze ko banyunzwe n’uburyo inzego zitandukanye zihutiye gushaka igisubizo mu gihe ubuhahirane ku mpande zombi bwari bwahagaze.

Muhinyuza Sevelin utuye mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Gasagara mu Mudugudu wa Murehe yagize ati “Rwose twarishimye cyane ndetse ntabwo nabona uko nabikugaragariza uko twabyishimiye.”

Yakomeje ati “Twaranezerewe cyane kuko urabona ko hariya hantu tuhambukira turi abantu benshi cyane kuko bamwe baba bajya kwivuza ku Bitaro bya Ruri, hari abajyayo kugemura, ni ikibazo cyari gikomeye cyane nyuma y’uko tubuze kiriya kiraro. Ikindi abantu b’inaha bakunda kwambuka bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urumva ko ari ubuzima bwa buri munsi.”

Muhinyuza nubwo agaragaza ko hari byinshi byakozwe ngo ubuhahirane bukomeze ariko anagaragaza imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba kugeza ubu bataregerezwa ibikorwa remezo birimo n’umuhanda.

Ati “Rwose ni ugukomeza kudutekerezaho cyane, ni ukuvuga ngo aka gace ni ahantu iyo usanga rwose ibikorwa remezo bitatwegereye cyane  nk’imihanda. Nk’ubu  badukoreye umuhanda uhuza Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ndetse bakadushyiriramo na kaburimbo, kujya i Kigali ni ibintu byoroshye cyane. Ikindi ni ukutwihutishiriza icyo kiraro bakagikora.”

Mukashyaka Clarisse na we utuye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, yavuze ko kuba barahawe ubwato bwa Gisirikare bubambutsa byatumye kuri ubu abambuka bagenda batekanye kuko ubwato bujyamo abantu 10 gusa.

Ati “Twarabyishimiye cyane, twambukiraga amafaranga kandi ubu turi kwambukira ni ubuntu kandi tukagenda dutekanye.”

Bifuza ko mu gihe bugihari ababukoresha bakongera amasaha yo kwambutsa abantu

Ubusanzwe abasare batangira kwambutsa abantu ku isaha ya (6h00 a.m), bakarekera saa tatu z’amanywa (9h00 a.m), hanyuma saa cyenda z’amanywa (3h00 p.m)  nabwo bagakomeza kwambutsa abantu.

Mukashyaka agasaba ko bakora amasaha yose kuko hari ubwo hari abakenera kwambuka mu masaha batari gukora.

Ati “Ubu ikintu twasaba ni ukuba bakwambutsa amasaha yose kuko haba hari ugiye kwa muganga, haba hari ugiye guhaha kuko niho tuba turi buhahire.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo gukora ikiraro byihutishwe kandi ko n’ibikorwa remezo bitekerezwaho ku buryo umuhanda na wo bazawegerezwa.

Ati “Twasanze ku manywa nta rujya n’uruza ruba ruhari kandi umuntu uza ari umwe, kwatsa moteri ya buri kanya dusanga atari ibintu byiza, dusaba ko habaho gahunda, abantu bakagira amasaha bambukiraho, bakagira gahunda mu byo bakora.”

Yakomeje ati “Hari ubwo habaho ibyihariye ubwo umuntu ashobora kuza afite ikibazo cy’uburwayi, icyo na cyo gikemuka mu buryo budasanzwe kuko na cyo kiba kidasanzwe.”

Ku kibazo cy’uko bakwegerezwa umuhanda yagize ati “Leta ihora ishaka gushakira ibkorwa remezo bibegereye ndetse binaborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi, ibyo na byo byaraganiriwe kandi biri gushakirwa igisubizo kirambye. Byose ni ibintu byaganiriweho kandi bizahabwa umurongo uko ubushobozi buzagenda buboneka.”

Kugeza ubu amakuru avuga ko ikiraro cya Gahira cyari cyasenywe,  imirimo yo kucyubaka yatangiye bityo mu gihe cyavuba abaturage bazongera kwambuka bagikoresheje.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version