*Imipaka yo ku butaka bw’u Rwanda izafungurwa ku wa Mbere
Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro ifatirwamo imyanzuro itandukanye irimo ko Ingendo n’ibikorwa byose byemerewe gukomeza umunsi wose (amasaha 24/24).
Ingendo ziremewe amasaha yose mu Rwanda, Utubari tuzajya dukora kugera saa munani z’ijoro
Gukora amasaha 24/24 mu Rwanda byaherukaga ku wa 21 Werurwe 2020, byashyizweho mu rwego rwo guhangana na Covid-19.
Iyi myanzuro ivuga ko ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo Concert, Utubari, Ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe byo bizajya bifunga saa munani z’ijoro (02h00 a.m).
Iyi myanzuro izatangira gukurikizwa kuwa Gatandatu tariki ya 05 Werurwe, 2022.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe n’Umukuru w’igihugu yanzuye ko imipaka yo ku butaka bw’u Rwanda guhera ku wa Mbere tariki ya 07 Werurwe, 2022 izafungurwa.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze.
Insengero, restaurant, utubari, gym, Stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za massage byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye.
Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48.
Ibikorwa byo gutwara abagenzi n’amagare na moto bizakomeza, ariko abamotari n’abanyonzi bategetswe kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye, utabikoze akazahanwa.
Ibikorwa by’abikorera ndetse n’inzego za Leta byemerewe kwakira abakozi bangana n’ubushobozi bw’aho bakorera. Minisiteri y’Ubuzima yahawe uburenganzira bwo gufunga inyubako yaba iy’abikorera na Leta, mu gihe cyose igaragayemo umubare munini w’abarwaye Covid-19.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.