NCHR ivuga ko izakomezagufasha abaturarwanda kumenya uburenganzira bwabo
Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryemejwe kandi ritangazwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu cyemezo cyayo 217A (III) cyo ku wa 10 Ukuboza 1948, nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yari imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni 60 ndetse ikangiza ibintu byinshi cyane, imaze kubona ko umuntu afite agaciro ntagereranywa kandi ko ihame ryo kubahiriza uburenganzira bwa Muntu ari inkingi y’amahoro n’iterambere ku isi.
Uwo munsi ni ingirakamaro mu mateka y’uburenganzira bwa Muntu, kuko Isi yose iwufata nk’intangiriro yo gushimangira no kuzirikana amahame remezo y’uburenganzira bw’ibanze bwa Muntu atagomba kuvogerwa no guhindurwa akubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu.
Buri mwaka, ku itariki ya 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu. Uyu mwaka hazizihizwa isabukuru y’imyaka 72 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego mpuzamahanga mu magambo y’icyongereza iragira iti “Recover better, Stand up for Human Rights”; ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Twiyubake duharanira Uburenganzira bwa Muntu”.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CNDP/NCHR) nk’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu gihugu, buri mwaka yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 72 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo irishimira intambwe imaze kugeraho mu kuzuza inshingano zayo zijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa Muntu no gukumira iyicarubozo.
Mu bikorwa by’ingenzi Komisiyo yagezeho kuva yashyirwaho mu myaka 21 ishize harimo kuba yaramenyekanishije uburenganzira bwa Muntu ku mubare munini w’abaturarwanda binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro byagiye bitangwa ku byiciro binyuranye birimo abanyeshuri n’abarimu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, no mu baturage binyuze mu nteko z’abaturage no mu muganda, mu bayobozi b’Inzego z’Ibanze, abari mu nzego zishinzwe umutekano, mu nzego z’ubutabera, abahagarariye amadini, inzego z’urubyiruko, inzego z’abagore, imfungwa n’abagororwa, abasigajwe inyuma n’amateka, abanyamuryango b’amakoperative, abahagarariye imiryango itari iya Leta, abari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro batahutse n’abakorerabushake ba Komisiyo.
Komisiyo yakurikiranye ibirego bigaragaramo ihutazwa ry’uburenganzira bwa Muntu, ibishyikiriza inzego bireba kugira ngo zibikemure. Mu birego byakurikiranywe, ibyinshi byerekeye uburenganzira ku mutungo, ku butabera, ku murimo, uburenganzira bwo kubaho, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, uburenganzira ku icumbi riboneye, uburenganzira ku buzima, uburenganzira ku mibereho myiza, uburenganzira bwo kudakorerwa ibikorwa bibabaza umubiri n’ubwenge n’uburenganzira bw’umwana (kudasambanywa, uburezi, kumenya ababyeyi no kurerwa na bo, kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, kurererwa mu muryango, kudakoreshwa imirimo ivunanye, kudahanishwa igihano ndengakamere).
Buri mwaka kandi, Komisiyo igenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu muri za Gereza na Kasho za sitasiyo z’ubugenzacyaha igamije kumenya uko uburenganzira bw’abahafungiye bwubahirizwa mu bijyanye cyane cyane n’amadosiye yabo, imibereho yabo n’ibindi bemererwa n’amategeko.
Komisiyo yanagenzuye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ahandi hantu hose hari abantu badafite uburenganzira bwo kujya aho bashaka uko babyifuza (mu ngando z’abakoraga ibikorwa by’Imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), mu bigo by’abafite ubumuga, mu bigo by’imfubyi, mu bigo by’abageze mu zabukuru, mu bigo ngororamuco, mu bigo binyuzwamo abantu by’igihe gito no mu bigo by’abafite uburwayi bwo mu mutwe) igamije kureba uko uburenganzira ku mibereho y’ababirimo bwubahirizwa.
Komisiyo yagenzuye kandi iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu Nkambi z’Impunzi, mu bikorwa by’amatora binyuranye, inakurikirana iburanisha mu Nkiko Gacaca no mu Nkiko zisanzwe.
Komisiyo na none yakoze ubushakashatsi ku burenganzira bw’ibyiciro binyuranye, muri byo harimo ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abasigajwe inyuma n’amateka; ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana b’imfubyi, abana birera, abana bo mu muhanda n’abana bakora akazi gahemberwa.
Komisiyo yakoze ubundi bushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafite ubumuga; ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro; ku mibereho y’abantu bavanywe mu ishyamba rya Gishwati bagatuzwa ahandi; ubushakashatsi ku iyicwa, ihohoterwa n’itotezwa byakorerwaga abacitse ku icumu, abatangabuhamya n’abandi bagaragaje ubushake bwo kugaragaza ukuri mu Nkiko Gacaca.
Komisiyo yanakoze ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abafite ubumuga; ku ihutazwa ry’uburenganzira bwo kubaho ryavugwaga hirya no hino mu gihugu; ubushakashatsi ku burenganzira bw’abakozi bakora mu nganda no mu bigo byigenga; ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu mirimo yo gutwara abagenzi ku butaka.
Komisiyo yakoze n’ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kurangirizwa urubanza n’ubwo guhabwa ibyo watsindiye; ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana; ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana bavanywe mu bigo by’imfubyi bagashyirwa mu miryango; ku mirimo ibujijwe ikoreshwa abana n’ubushakashatsi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.
Muri uyu mwaka, Komisiyo yahuguye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore ku burenganzira bw’umugore n’ubw’abagize umuryango n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ku bijyanye no kurwanya inda z’imburagihe.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.