Mu Ukwakira 2024, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [Minecofin] yamuritse gahunda nshya igamije kwihutisha ishoramari mu bikorwa byo kurengera no kubungabunga ibidukikije, [Climate and Nature Finance Strategy- CNFS].
Ni gahunda igamije guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Iteganya uburyo bwo gushaka inkunga no gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije.
Biteganywa ko ingengo y’imari yayo ari miliyari 11$, azafasha mu gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ziri mu mujyo w’amasezerano y’i Paris ku byerekeye imihindagurikire y’ikirere [Nationally Determined Contributions- NDCs], kugeza mu 2030.
Magingo aya hamaze kuboneka miliyari 4,5$ yagenewe ibikorwa byo kuva mu 2020 kugeza mu 2025. Haracyakenewe miliyari 6,2$ azakoreshwa kugeza mu 2030.
Umusingi w’iyi gahunda, ni uguharanira ko buri shoramari rikozwe, ryaba irya Leta cyangwa iry’abikorera, riba rihuye n’iyi ntego yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi rigabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.
Izibanda ku ngingo eshanu z’ingenzi: kongera ishoramari mu mishinga idahumanya ikirere kandi irwanya ingaruka z’imihindagurikire yacyo, imikoreshereze ihamye y’amafaranga ya leta mu bikorwa birengera ibidukikije, gukangurira abikorera gushora imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije, korohereza abikorera bashora imari yabo muri iyi mishinga no kunoza uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iryo shoramari.
Mu bizitabwaho harimo no kongera ishoramari mu mishinga idahumanya ikirere kandi irwanya ingaruka z’imihindagurikire yacyo
Mu 2016 u Rwanda rwemeje amasezerano y’i Paris ku byerekeye imihindagurikire y’ikirere. Akubiyemo ingamba zo kugabanya izamuka ry’ubushyuhe ku Isi rikaguma munsi ya dogere celsius 2 nk’uko byari bimeze mu bihe bya mbere y’inganda, no gukomeza gukaza ingamba mu kugabanya ubwo bushyuhe ku buryo butarenga dogere celsius 1,5.
Harimo ingamba zo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe n’izo kugira iterambere ry’ubukungu riri mu mujyo wo kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi rishobora guhangana na yo.
Ubu hafi 5,4% [angana na miliyoni 217,6 z’amadolari y’Amerika buri mwaka hashingiwe ku ngengo y’imari ya 2023/2024] agenerwa urwego rw’ibidukikije, cyane cyane mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere na gahunda zo kurengera ibidukikije.
Ibi bivuze izamuka rya 2,1% ry’amafaranga agenerwa uru rwego ugereranyije n’imyaka yo hagati ya 2008-2012.
Bimwe mu bikorwa bishorwamo amafaranga menshi harimo gutunganya ibishanga by’ubuhinzi
Iyi gahunda ya CNFS yuzuzanya neza n’intego z’u Rwanda zatumye hashyirwaho Ikigega cya Fonerwa, kuri ubu kimaze gukusanya miliyoni 300$, yashowe mu mishinga inyuranye irengera ibidukikije.
Mu 2023, u Rwanda rwamuritse uburyo bw’imikorere y’isoko rya ‘carbon market’ mu gihugu.
‘Carbon market’ ni uburyo bumeze nk’isoko risanzwe, aho Leta zitanga impushya [permits] ku bigo by’ubucuruzi bigira uruhare mu kohereza umwuka wangiza ikirere.
U Rwanda kandi rwashyizeho urutonde rw’ibikwiye kugenderwaho mu gushora mu bikorwa birengera ibidukikije [Green Taxonomy], mu murongo wo kurushaho kunoza no koroshya uburyo bwo gushora imari muri uru rwego.
Iyi gahunda izatuma u Rwanda rukomeza kuba urugero rwiza mu kubungabunga ibidukikije mu Karere ndetse no muri Afurika yose.
Ntiwavuga ibimaze kugerwaho ngo wirengagize ko mu minsi yashize ku nshuro ya mbere, ku isoko ry’u Rwanda hagezeho impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije zizwi nka “Green bonds”. Zari iza sosiyete itunganya amazi ya Prime Energy.
Ikindi ni uko Guverinoma y’u Rwanda izahagarika kwandika moto zikoreshwa na lisansi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali muri Mutarama 2025, hakazajya handikwa izikoreshwa n’amashanyarazi gusa, mu rwego rwo guteza imbere gahunda zibungabunga ikirere.
Ibi bikiyongera ku cyemezo Guverinoma y’u Rwanda yafashe muri Kanama 2024, cyo kongera igihe ubworoherezwe ku batumiza imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ku gipimo cya zeru.
Imodoka na moto bikoresha amashanyarazi byishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ku gipimo cya zeru
Hari ibimaze gukorwa..
Mu biganiro byabaye ku wa 27 Ugushyingo 2024, mu nama yigaga k’uko ibikorwa by’imari byarushaho kwegerezwa abaturage, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yabwiye IGIHE ko muri miliyoni 4,5$ yabonetse yashowe mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije.
Yavuze ko mu ishoramari ryakozwe hari n’iryakorewe mu bishanga binyuranye bikorerwamo ubuhinzi kugira ngo bube bunoze bityo ibishanga bibungabungwe.
Hari iryo gutunganya ibishanga birimo bitanu byo mu Mujyi wa Kigali ku buryo bugezweho rya miliyoni 80$, rizasiga bigizwe nka Pariki ya Nyandungu iherereye mu Karere ka Gasabo.
Tusabe ati “Ibyo byose bishingira ko twakoze isuzuma mu gihugu hose, tukareba ahantu hateye impungenge kurusha ahandi, haba habangamiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, yavuze ko muri miliyoni 4,5$ yabonetse yashowe mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije
Umunyamakuru Eugene Anangwe ni we wari umuhuza w’amagambo
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.