Amakuru aheruka

U Rwanda ntirushyigikiye intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine

Published on

Mu nama rusange ya ONU/UN yateranye igitaraganya ku wa Gatatu, u Rwanda ruri mu bihugu byatoye byamagana intambara ibera muri Ukraine abaturanyi barimo Uganda n’u Burundi na Tanzania bifashe.

U Rwanda kimwe n’ibihugu byinshi ku isi byatoye byamagana intambara ibera muri Ukraine

BBC yabonye uko ibihugu byagiye bitora mu bihugu 193 bigize UN, umwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, ibihugu 35 byanze kugira uruhande bijyaho, bitanu (5) byatoye biwanga, mu gihe hari ibindi bitatoye.

U Burundi bwatoye mu bihugu byanze kugira uruhande bifata, kimwe na Uganda ndetse na Tanzania kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Africa ndetse harimo na Africa y’Epfo.

Abahagarariye u Rwanda muri UN batoye bemera umwanzuro wo kwamagana intambara Uburusiya bwasoje muri Ukraine.

Uko ibihugu byatoye

Mu itangazo u Rwanda rwasohoye ndetse no mu butumwa rwanyujije kuri Twitter y’abaruhagarariye muri UN, rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibibera muri iriya ntambara.

Kuri Twitter ubutumwa buri ku rukuta rw’abahagarariye u Rwanda muri UN bugira buti “Mu nama yihutirwa ya UN yiga kuri, u Rwanda rwasabye impande zombi gucisha make, no gushaka igisubizo cy’intambara binyuze mu nzira y’ibiganiro kugira abaturage b’abasivile badakomeza kurengana kubera intambara y’abasirikare.

U Rwanda kandi rwagaragaje impungenge ku kuba imibereho y’abantu ikomeje kujya mu kaga, inzitizi z’umutekano, n’amakuru avuga ko Abanyafurika (bahunga intambara muri Ukraine) bakorerwa ivangura, ndetse bakangirwa ubuhungiro bageze ku mipaka. U Rwanda rurasaba ko abahungishwa hatarebwa uruhu cyangwa inkomoko yabo.”

Mu mwanzuro watorewe, Uburusiya bwawanze, ndetse bushyigikirwa n’ibihugu nka Belarus, Eritrea, Korea ya Ruguru, na Syria, mu gihe Ubushinwa bwifashe.

Inama Rusange ya UN yasabye Uburusiya guhagarika intambara kuri Ukraine mu maguro mashya.

UN ivuga ko intambara imaze guhitana abasivile 227, mu gihe abakomeretse bagera kuri 525 naho abahunze Ukraine bageze ku 870,000.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version